Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 19:3 - Bibiliya Yera

3 Umuntu wese muri mwe yubahe nyina na se, kandi mujye muziririza amasabato yanjye. Ndi Uwiteka Imana yanyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 “Buri wese ajye yubaha se na nyina, yubahirize n'isabato yanjye. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 “Buri wese ajye yubaha se na nyina, yubahirize n'isabato yanjye. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Buri muntu muri mwe azubahe se na nyina, kandi yizihize buri cyumweru umunsi wa Sabato. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 19:3
31 Iomraidhean Croise  

Yosefu abakura hagati y'amavi ya se, yikubita hasi yubamye.


ubamenyesha isabato yawe yera, ubategekesha umugaragu wawe Mose amategeko n'amateka, biba ibyo utegetse.


Dore ubwo Uwiteka abahaye isabato, ni cyo gituma ajya abaha ku wa gatandatu imitsima y'iminsi ibiri. Umuntu wese agume aho ari, ntihakagire umuntu uva aho ari ku wa karindwi.”


“Wubahe so na nyoko, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha. 18.20; Ef 6.2-3


“Wibuke kweza umunsi w'isabato.


“Ukubise se cyangwa nyina ntakabure kwicwa.


“Uvumye se cyangwa nyina ntakabure kwicwa.


Mwana wanjye, jya wumva icyo so akwigisha, Kandi we kureka icyo nyoko agutegeka.


Umvira so wakubyaye, Kandi ntugahinyure nyoko ageze mu za bukuru.


“Hariho umuryango w'abantu bavuma ba se, Kandi ntibahe ba nyina umugisha.


“Ijisho ry'useka se akanga kumvira nyina, Rizanogorwa n'ibikōna byo mu bikombe, Kandi ibyana by'ibisiga bizarimira.


“Nuhindukira ntukandagire isabato, ukanga gukora ibyo wishakiye ku munsi wanjye wera, ahubwo ukita isabato umunezero, umunsi wera w'Uwiteka ukawita uw'icyubahiro ukawubaha, ntube icyigenge ntiwishakire ibyo kwinezeza, ntiwivugire ibyo ushaka ku bwawe,


Maze kandi mbaha n'amasabato yanjye ngo abe ikimenyetso hagati yanjye na bo, kugira ngo bamenye yuko ari jye Uwiteka ubeza.


Kuko ndi Uwiteka Imana yanyu, abe ari cyo gituma mwiyeza mube abera kuko ndi uwera, kandi ntimukiyandurishe igikururuka hasi cy'uburyo bwose gikurura inda cyangwa kigenza amaguru magufi.


Mu mwaka wa gatanu abe ari mo mutangira kurya ku mbuto zabyo, kugira ngo bijye biberera umwero wabyo. Ndi Uwiteka Imana yanyu.


“Mujye muziririza amasabato yanjye, mujye mwubaha Ahera hanjye. Ndi Uwiteka.


“Ntimugahindukirire abashitsi cyangwa abapfumu, ntimukabashikishe, ntimukabaraguze ngo mubiyandurishe. Ndi Uwiteka Imana yanyu.


Umunyamahanga ubasuhukiyemo ababere nka kavukire, umukunde nk'uko wikunda kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa. Ndi Uwiteka Imana yanyu.


Mu minsi itandatu abe ari mo imirimo ijya ikorwa, ariko uwa karindwi ni isabato yo kuruhuka, n'uwo guterana kwera ntimukagire umurimo wose muwukoraho. Ni isabato y'Uwiteka yo kuziririzwa mu buturo bwanyu bwose.


Mujye muziririza amasabato yanjye, mwubahe Ahera hanjye. Ndi Uwiteka.


“Umwana yubaha se n'umugaragu akubaha shebuja, none niba ndi so mwanyubashye mute? Cyangwa se niba ndi shobuja, igitinyiro cyanjye kiri he mwa batambyi mwe, basuzugura izina ryanjye? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza. Nyamara murabaza muti ‘Izina ryawe twarisuzuguye dute?’


Abalewi bati “Usuzugura se cyangwa nyina avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!”


“Wubahe so na nyoko uko Uwiteka Imana yawe yagutegetse, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, uboneremo ibyiza. 18.20; Ef 6.2,3


Ko dufite ba data batubyaye ku mubiri, bakaduhana natwe tukabubaha, ntidukwiriye kurushaho cyane kugandukira Se w'imyuka tugahoraho?


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan