Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 17:8 - Bibiliya Yera

8 “Kandi ubabwire uti: Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, utamba igitambo cyo koswa cyangwa igitambo kindi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Umwisiraheli wese cyangwa umunyamahanga utuye muri bo uzatamba igitambo gikongorwa n'umuriro, cyangwa ikindi gitambo cyose,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Umwisiraheli wese cyangwa umunyamahanga utuye muri bo uzatamba igitambo gikongorwa n'umuriro, cyangwa ikindi gitambo cyose,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Uzongere kandi ubabwire uti ’Umuntu wese wo mu nzu ya Israheli cyangwa umunyamahanga ubatuyemo, natura igitambo gitwikwa cyangwa igitambo kindi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 17:8
16 Iomraidhean Croise  

Dawidi yubakirayo Uwiteka igicaniro, atamba ibitambo byoswa, n'ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro. Nuko Uwiteka abona guhendahenderwa igihugu, mugiga ishira mu Bisirayeli.


“Kandi umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, urya amaraso y'uburyo bwose, nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu uriye amaraso, mukure mu bwoko bwe.


ntakijyane ku muryango w'ihema ry'ibonaniro ngo agitambirire Uwiteka imbere y'ubuturo bwe, uwo muntu azabazwa ayo maraso, azaba avushije amaraso akurwe mu bwoko bwe.


Ntibakongere ukundi gutambira ibitambo byabo amapfizi y'ihene, ayo basambanisha gusenga. Iryo ribabere itegeko ridakuka mu bihe byabo byose.’


ntakijyane ku muryango w'ihema ry'ibonaniro ngo agitambire Uwiteka, uwo muntu azakurwe mu bwoko bwe.


Natamba igitambo cy'umwana w'intama, awutambire imbere y'Uwiteka.


Uhereye aho izuba rirasira ukageza aho rirengera izina ryanjye rirakomeye mu banyamahanga, kandi ahantu hose bosereza izina ryanjye imibavu, bakantura amaturo aboneye kuko izina ryanjye rikomeye mu banyamahanga. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.


Bukeye Abisirayeli bumva ko Abarubeni n'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase bubatse igicaniro mu irasukiro ry'i Kanāni, mu gihugu gihereranye na Yorodani mu bw'Abisirayeli.


Nuko bageze ku Barubeni n'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase mu gihugu cy'i Galeyadi, barababwira bati


“Iteraniro ryose ry'Uwiteka ryadutumye ngo ‘Iki gicumuro mwacumuye ku Mana y'Abisirayeli mwagicumuriye iki, ko muretse kuyoborwa n'Uwiteka mukiyubakira igicaniro, mukamugomera?


maze wubakire Uwiteka Imana yawe igicaniro ku kanunga kubatsweho igihome ubyitondeye, kandi wende impfizi ya kabiri uyitambeho igitambo cyoswa, ucyosheshe inkwi za Ashera uri buteme.”


Kandi uzantange kugera i Gilugali, nanjye nzagusangayo nje gutamba ibitambo byoswa n'ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro. Uzamareyo iminsi irindwi untegereje, kugeza igihe nzaza nkagusobanurira icyo ukwiriye gukora.”


Samweli arabaza ati “Nagenda nte ko Sawuli nabyumva azanyica?” Uwiteka aramusubiza ati “Jyana inyana y'ishashi, nugerayo uvuge uti ‘Nzanywe no gutambira Uwiteka igitambo.’


Nuko Samweli yenda umwana w'intama ucyonka, awutambirira Uwiteka ho igitambo cyoswa kitagabanije, maze Samweli atakambirira Abisirayeli ku Uwiteka, Uwiteka aramwumvira.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan