Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 17:6 - Bibiliya Yera

6 Uwo mutambyi amishe amaraso yabyo ku gicaniro cyo ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, yose urugimbu rwabyo rube umubabwe uhumurira Uwiteka neza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Umutambyi aminjagire amaraso ku rutambiro rw'Uhoraho mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro, kandi atwike urugimbu impumuro yarwo ishimishe Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Umutambyi aminjagire amaraso ku rutambiro rw'Uhoraho mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro, kandi atwike urugimbu impumuro yarwo ishimishe Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Amaraso y’ibyo bitambo, umuherezabitambo, azayaminjagira ku rutambiro rw’Uhoraho ruri imbere y’ihema ry’ibonaniro. Ibinure na byo, umuherezabitambo azabitwika, bibe igitambo gifite impumuro yurura Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 17:6
12 Iomraidhean Croise  

Kandi wende uruta n'urugimbu rundi rwo ku mara rwose, n'umwijima w'ityazo n'impyiko zombi n'urugimbu rwo kuri zo, ubyosereze ku gicaniro.


Wosereze iyo sekurume itagabanije ku gicaniro. Iyo ni igitambo cyoserezwa Uwiteka, ni umubabwe, ni igitambirwa Uwiteka kigakongorwa n'umuriro.


“ ‘Abatambyi b'abalewi bene Sadoki bajyaga bakora umurimo wo mu buturo bwanjye bwera igihe Abisirayeli bayobye bakanyimūra, ni bo bazanyegera kugira ngo bankorere. Bazajya bampagarara imbere banture ibinure n'amaraso. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.


Ibyo bitegekewe kugira ngo ibitambo Abisirayeli bajya batambira mu gasozi, noneho babijyanire Uwiteka ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, babishyire umutambyi, babitambire Uwiteka ho ibitambo by'uko bari amahoro.


Umutambyi abyosereze ku gicaniro, ibyo ni ibyokurya (by'Imana), n'igitambo gitambirwa Uwiteka kigakongorwa n'umuriro.


ayirambike ikiganza mu ruhanga ayibīkīrire imbere y'ihema ry'ibonaniro, bene Aroni bamishe amaraso yayo impande zose z'igicaniro.


Umutambyi abyosereze ku gicaniro, ibyo ni ibyokurya by'Imana, n'igitambo gikongorerwa n'umuriro kuba umubabwe uhumura neza. Urugimbu rwose ni umwanya w'Uwiteka.


Arambike ikiganza mu ruhanga rw'igitambo cye, akibīkīrire ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, bene Aroni abatambyi bamishe amaraso yacyo impande zose z'igicaniro.


Bene Aroni babyosereze ku gicaniro, hejuru y'igitambo cyoshejwe kitagabanije kiri ku nkwi zo ku muriro. Ibyo ni igitambo gikongorwa n'umuriro, cy'umubabwe uhumurira Uwiteka neza.


Arambike ikiganza mu ruhanga rw'igitambo cye, ayibīkīre imbere y'ihema ry'ibonaniro, bene Aroni bamishe amaraso yacyo impande zose z'igicaniro.


Urugimbu rwacyo rwose arukūre nk'uko bakūra urw'igitambo cy'uko bari amahoro, umutambyi arwosereze ku gicaniro rube umubabwe uhumurira Uwiteka neza. Nuko umutambyi amuhongerere impongano, maze uwo muntu azababarirwa.


Ariko uburiza bw'inka cyangwa ubw'intama cyangwa ubw'ihene ntukabucungurishe, ubw'izo ni ubwera. Ujye umisha amaraso yabwo ku gicaniro, wose urugimbu rwabwo rube igitambo gikongorwa n'umuriro, cy'umubabwe uhumurira Uwiteka neza.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan