Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 17:12 - Bibiliya Yera

12 Ni cyo cyatumye mbwira Abisirayeli nti ‘Ntihakagire umuntu muri mwe urya amaraso, kandi ntihakagire umunyamahanga ubasuhukiyemo uyarya.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Ni cyo cyatumye Uhoraho abuza Abisiraheli n'abanyamahanga batuye muri bo, kurya inyama zirimo amaraso.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Ni cyo cyatumye Uhoraho abuza Abisiraheli n'abanyamahanga batuye muri bo, kurya inyama zirimo amaraso.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Ni yo mpamvu nabwiye Abayisraheli ko nta n’umwe muri bo uzanywa amaraso, yaba umunyagihugu kavukire cyangwa umunyamahanga ubatuyemo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 17:12
5 Iomraidhean Croise  

Kavukire n'umunyamahanga ubasuhukiyemo bazasangire itegeko.”


Nuko rero ubabwire uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Muryana inyama n'amaraso, mukuburira amaso yanyu ibigirwamana byanyu, kandi mukavusha amaraso. None se mwahabwa igihugu ho gakondo?


Kuko ubugingo bw'inyama buba mu maraso, nanjye nyabahereye gusukwa ku gicaniro ngo abe impongano y'ubugingo bwanyu, kuko amaraso ari yo mpongano, ayihindurwa n'ubugingo buyarimo.


“Kandi umuntu wese wo mu Bisirayeli cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, ufatira mu muhigo inyamaswa cyangwa igisiga cyangwa inyoni mwemererwa kurya, akivushirize amaraso hasi, ayatwikirize umukungugu.


Rizababere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose no mu buturo bwanyu bwose, ntimukagire urugimbu cyangwa amaraso murya.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan