Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 12:6 - Bibiliya Yera

6 “Iminsi yo guhumanuka kwe irangiye, naho ahumanukira umuhungu cyangwa umukobwa, azazane umwana w'intama utaramara umwaka ho igitambo cyo koswa, n'icyana cy'inuma cyangwa intungura imwe ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha abishyire umutambyi ku muryango w'ihema ry'ibonaniro

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Iminsi yo guhumana nirangira, haba ku muhungu cyangwa ku mukobwa, umugore ajye ajya ku Ihema ry'ibonaniro, ashyiriye umutambyi umwana w'intama utarengeje umwaka w'igitambo gikongorwa n'umuriro, n'inuma cyangwa intungura y'igitambo cyo guhongerera ibyaha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Iminsi yo guhumana nirangira, haba ku muhungu cyangwa ku mukobwa, umugore ajye ajya ku Ihema ry'ibonaniro, ashyiriye umutambyi umwana w'intama utarengeje umwaka w'igitambo gikongorwa n'umuriro, n'inuma cyangwa intungura y'igitambo cyo guhongerera ibyaha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Igihe cy’isukurwa rye nikirangira, yaba yabyaye umuhungu cyangwa umukobwa, azasanga umuherezabitambo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Ubwo azaba amuzaniye umwana w’intama wo guturwaho igitambo gitwikwa, hamwe n’inuma cyangwa intungura zo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 12:6
15 Iomraidhean Croise  

Aramusubiza ati “Enda iriza y'inka imaze imyaka itatu ivutse, n'ibuguma y'ihene imaze imyaka itatu, n'impfizi y'intama imaze imyaka itatu, n'intungura imwe, n'icyana cy'inuma.”


“Bwira Abisirayeli uti: Umugore nasama inda akabyara umuhungu, azamare iminsi irindwi ahumanye, nk'uko ajya ahumana mu minsi y'umuhango w'abakobwa, abe ari ko ahumana.


“Ariko nabyara umukobwa, azamare iminsi cumi n'ine ahumanye, nk'uko ajya ahumana mu minsi y'umuhango w'abakobwa, kandi azamare iminsi mirongo itandatu n'itandatu, ahumanuke igisanza cye.


na we abitambire imbere y'Uwiteka amuhongerere, uwo mugore ni bwo azahumanuka isōko y'igisanza cye. Iri ni ryo tegeko ry'umugore ubyara, naho yabyaye umuhungu cyangwa umukobwa.


n'intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri, ibyo yabasha kubona, kimwe kibe igitambo cyo gutambirwa ibyaha, ikindi kibe igitambo cyo koswa.


Ku munsi wa munani azende intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri, abijyane imbere y'Uwiteka ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, abihe umutambyi.


Ku munsi wa munani yende intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri, abishyire umutambyi ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.


Ku wa munani azane intungura ebyiri, cyangwa ibyana by'inuma bibiri ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, abihe umutambyi.


Iminsi yo kwezwa kwabo ishize, bakurikije amategeko ya Mose, bamujyana i Yerusalemu ngo bamumurikire Umwami Imana,


Bukeye bw'aho abona Yesu aza aho ari aravuga ati “Nguyu Umwana w'intama w'Imana, ukuraho ibyaha by'abari mu isi.


kuko Utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw'Imana.


Byari bikwiriye ko tugira Umutambyi mukuru umeze atyo wera, utagira uburiganya, utandura, watandukanijwe n'abanyabyaha kandi washyizwe hejuru y'amajuru,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan