Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 11:7 - Bibiliya Yera

7 N'ingurube kuko yatuye inzara ngo igire imigeri igabanije ariko ntiyuze, na yo ni igihumanya kuri mwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 N'ingurube na yo, nubwo ifite inzara z'ibinono zigabanyijemo kabiri ntimukayirye kuko itūza, kuri mwe irahumanye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 N'ingurube na yo, nubwo ifite inzara z'ibinono zigabanyijemo kabiri ntimukayirye kuko itūza, kuri mwe irahumanye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Ingurube, kuko ifite ibinono bisatuye, ariko ntiyuze; murayizira, yabanduza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 11:7
11 Iomraidhean Croise  

Bakicara mu bituro bakarara ahantu hihishe, bakarya inyama z'ingurube, kandi mu nzabya zabo hakabamo umufa w'inyama z'ibizira,


“Abiyeza bakitegurira kujya mu masambu yabo, batoye umurongo bakarya ingurube n'ikizira n'imbeba, abo bose bazashirira icyarimwe.” Ni ko Uwiteka avuga.


“Ubaga inka ahwanye n'uwica umuntu, utamba umwana w'intama ahwanye n'uvuna imbwa ijosi, utura ituro ahwanye n'utuye amaraso y'ingurube, uwosa imibavu ahwanye n'usabira igishushanyo gisengwa umugisha. Ni ukuri koko bitoranirije inzira zabo ubwabo, imitima yabo yishimira ibyo bazira.


Mu nyamaswa n'amatungo, icyatuye inzara cyose ngo kigire imigeri igabanije kikuza, abe ari cyo mujya murya.


N'urukwavu kuko rwuza rukaba rutatuye inzara, na rwo ni igihumanya kuri mwe.


Inyama zazo ntimukazirye, n'intumbi zazo ntimukazikoreho, ni ibihumanya kuri mwe.


“Ibyejejwe by'Imana ntimukabihe imbwa, kandi n'imaragarita zanyu ntimukazite imbere y'ingurube, kugira ngo zitaziribata maze zikabahindukirana zikabarya.


Aragenda ahakwa ku muntu wo muri icyo gihugu, amwohereza mu gikingi cye kuragira ingurube.


arabemerera. Abadayimoni bava muri uwo muntu binjira muri izo ngurube, umugana wirukira ku gacuri, zīsuka mu nyanja zihotorwa n'amazi.


N'ingurube kuko yatuye inzara ariko ntiyūze, ni igihumanya kuri mwe. Inyama zazo ntimukazirye, n'intumbi zazo ntimukazikoreho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan