Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 11:44 - Bibiliya Yera

44 Kuko ndi Uwiteka Imana yanyu, abe ari cyo gituma mwiyeza mube abera kuko ndi uwera, kandi ntimukiyandurishe igikururuka hasi cy'uburyo bwose gikurura inda cyangwa kigenza amaguru magufi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

44 Ndi Uhoraho Imana yanyu, munyiyegurire mube abaziranenge kuko nanjye ndi umuziranenge. Ntimukihumanyishe utwo dusimba dukururuka hasi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

44 Ndi Uhoraho Imana yanyu, munyiyegurire mube abaziranenge kuko nanjye ndi umuziranenge. Ntimukihumanyishe utwo dusimba dukururuka hasi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

44 Ndi Uhoraho Imana yanyu, muzisukure mube abatagatifu nk’uko nanjye ndi umutagatifu. Mwebwe ubwanyu, ntimuzihumanye ku mpamvu ya turiya dusimba tujagata ku butaka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 11:44
34 Iomraidhean Croise  

Mushyire hejuru Uwiteka Imana yacu, Kandi musengere imbere y'intebe y'ibirenge bye, Ni we wera.


Mushyire hejuru Uwiteka Imana yacu, Musengere ku musozi we wera, Kuko Uwiteka Imana yacu ari uwera.


“Numvise ibyo Abisirayeli bivovota. Babwire uti ‘Nimugoroba muri burye inyama, mu gitondo muzahaga ibyokurya, mubone kumenya yuko ari jye Uwiteka Imana yanyu.’ ”


Uwiteka abwira Mose ati “Jya ku bantu ubeze none n'ejo, bamese imyenda yabo,


kandi muzambera ubwami bw'abatambyi n'ubwoko bwera.’ Ayo abe ari yo magambo ubwira Abisirayeli.”


“Ndi Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y'uburetwa.


“Kandi muzambere abera, ni cyo gituma mudakwiriye kurya ikirīra cyo ku gasozi, mujye mukijugunyira imbwa.


Kandi muzakorere Uwiteka Imana yanyu, na yo izaha umugisha umutsima wawe n'amazi yawe, kandi nzakura indwara hagati muri mwe.


Kandi nzabazana mube ubwoko bwanjye nanjye mbabere Imana, ni ho muzamenya ko ndi Uwiteka Imana yanyu, ibatuye imitwaro Abanyegiputa babakorera, ikabakura muri bo.


kuko ndi Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli Umukiza wawe. Nagutangiriye Egiputa ho incungu, Etiyopiya n'i Seba nahatanze ku bwawe.


“Kuko ndi Uwiteka Imana yawe, ntera imiraba kuzīkuka mu nyanja, igahorera. Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye.


Mose abwira Aroni ati “Ibyo ni byo Uwiteka yavuze ati ‘Kwera kwanjye kuzerekanirwa mu banyegera, kandi nzaherwa icyubahiro imbere y'ubu bwoko bwose.’ ” Aroni aricecekera.


Ntimukiyandavurishe igikururuka cyose gikurura inda cyangwa kigenza amaguru magufi, ntimukabyihumanishe ngo bibanduze.


“Bwira Abisirayeli uti: Ndi Uwiteka Imana yanyu.


Ntuzahumbe uruzabibu rwawe, ntuzatoragure imbuto ziruhungukiyemo, ubisigire umukene n'umusuhuke w'umunyamahanga. Ndi Uwiteka Imana yanyu.


“Bwira iteraniro ry'Abisirayeli ryose uti: Mube abera kuko Uwiteka Imana yanyu ndi uwera.


Umuntu wese muri mwe yubahe nyina na se, kandi mujye muziririza amasabato yanjye. Ndi Uwiteka Imana yanyu.


“Ntimugahindukirire ibigirwamana by'ubusa, ntimukicurire imana z'ibishushanyo ziyagijwe. Ndi Uwiteka Imana yanyu.


Kandi mumbere abera kuko Uwiteka ndi uwera, kandi nabatandukanirije n'andi mahanga kuba abanjye.


Nuko mwiyeze mube abera, kuko ndi Uwiteka Imana yanyu.


Ni cyo gituma ukwiriye guhora umutekereza ko ari uwera, kuko ajya atamba ibyokurya by'Imana yawe, ahora akubera uwera kuko Uwiteka ukweza ndi uwera.


Mbese abantu babiri bajyana batasezeranye?


kugira ngo mwibuke mwitondere amategeko yanjye yose, mubere Imana yanyu abera.


Namwe mube mukiranutse nk'uko So wo mu ijuru akiranuka.


Kuko uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe, kandi Uwiteka akagutoraniriza mu mahanga yose yo mu isi kuba ubwoko yironkeye.


Imana ntiyaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa.


Yosuwa abwira abantu ati “Ku bwanyu ntimubasha gukorera Uwiteka kuko ari Imana yera, ifuha, ntiyemere kubabarira ibicumuro byanyu n'ibyaha byanyu.


Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b'ubwami, ishyanga ryera n'abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry'Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w'itangaza.


Ukiranirwa agumye akiranirwe, uwanduye mu mutima agumye yandure, umukiranutsi agumye akiranuke, uwera agumye yezwe.


“Nta wera nk'Uwiteka, Kuko nta yindi mana itari wowe, Kandi nta gitare kimeze nk'Imana yacu.


Ab'i Betishemeshi baravuga bati “Ni nde ushobora guhagarara imbere y'Uwiteka, iyi Mana yera? Mbese yava muri twe ikajya he?”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan