Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 11:2 - Bibiliya Yera

2 “Mubwire Abisirayeli muti: Ibi abe ari byo bifite ubugingo mujya murya mu nyamaswa n'amatungo byo mu isi byose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 kumenyesha Abisiraheli inyama bashobora kurya. Arababwira ati: “Mu matungo n'inyamaswa, mushobora kurya

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 kumenyesha Abisiraheli inyama bashobora kurya. Arababwira ati: “Mu matungo n'inyamaswa, mushobora kurya

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 «Muzabwire Abayisraheli mutya: Mu nyamaswa zose ziri ku isi, dore izo muzashobora kurya:

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 11:2
22 Iomraidhean Croise  

Maze ndavuga nti “Yee baba we, Mwami Uwiteka! Dore ntabwo ubugingo bwanjye bwigeze guhumana, kuko uhereye mu buto bwanjye ukageza n'ubu ari ntabwo nigeze kurya intumbyi cyangwa icyatanyaguwe n'inyamaswa, kandi ntabwo inyama zanduye zigeze mu kanwa kanjye.”


Maze Daniyeli agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by'umwami cyangwa vino yanywaga, ari cyo cyatumye yinginga uwo mutware w'inkone kugira ngo atiyanduza.


Uwiteka abwira Mose na Aroni ati


Muzahore mubizira, ntimukarye inyama zabyo, intumbi zabyo na zo mujye muzizira.


“Ibi abe ari byo mujya muzira mu bisiga ntibikaribwe ni ibizira: ikizu n'itanangabo na oziniya,


Ariko ibi mwemererwa kubirya mu byigenza byose bigira amababa, bikagenza amaguru ane, ibigira amaguru maremare ahinnye yerekeje imbere, ngo biyatarukishe hasi.


“Ibi ni byo bihumanya kuri mwe mu bikururuka bigenza amaguru magufi hasi: umukara n'imbeba n'icyugu kinini nk'uko amoko yabyo ari,


Mu nyamaswa n'amatungo, icyatuye inzara cyose ngo kigire imigeri igabanije kikuza, abe ari cyo mujya murya.


Ibyaribwa byose birimo bishyirwamo amazi bizabe bihumanye, kandi ibyanyobwa byose biri mu kintu bene icyo cyose bizabe bihumanye.


“Kandi inyamaswa yose cyangwa itungo ryose mwemererwa kurya nigipfa, ukoze ku ntumbi yacyo azaba ahumanye ageze nimugoroba.


Ariko ibi ntimukabirye mu byuza no mu byatuye inzara: ingamiya kuko yuza ikaba itatuye inzara, ni igihumanya kuri mwe.


“Ibi abe ari byo mujya murya mu byo mu mazi byose: ibyo mu mazi, mu nyanja no mu nzuzi no mu migezi bigira amababa n'ibikoko, abe ari byo mujya murya.


Ikijya mu kanwa si cyo gihumanya umuntu, ahubwo ikiva mu kanwa ni cyo kimuhumanya.”


Ntimukayobywe n'inyigisho z'uburyo bwinshi bw'inzaduka, kuko ibyiza ari uko umutima wakomezwa n'ubuntu bw'Imana, udakomezwa n'ibyokurya kuko abītaye kuri ibyo bitabagiriye umumaro.


kuko ibyo hamwe n'ibibwiriza iby'ibyo kurya no kunywa, no kwiyibiza no kujabika by'uburyo bwinshi, ari amategeko yo mu buryo bw'abantu gusa, yategetswe kugeza ku gihe cyo gutunganywa.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan