Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 10:6 - Bibiliya Yera

6 Mose abwira Aroni na Eleyazari na Itamari bene Aroni ati “Ntimutendeze imisatsi, ntimushishimure imyenda mudapfa, Uwiteka akarakarira iteraniro ryose, ahubwo bene wanyu, inzu ya Isirayeli yose, baborogeshwe no gutwika Uwiteka yatwitse.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Nuko Musa abwira Aroni n'abandi bahungu be, Eleyazari na Itamari ati: “Ntimureke gusokoza kandi ntimushishimure imyambaro yanyu nk'uko abapfushije babigenza, kuko mwapfa kandi Uhoraho akarakarira Abisiraheli bose. Ahubwo bene wanyu b'Abisiraheli abe ari bo baririra abo Uhoraho yicishije umuriro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Nuko Musa abwira Aroni n'abandi bahungu be, Eleyazari na Itamari ati: “Ntimureke gusokoza kandi ntimushishimure imyambaro yanyu nk'uko abapfushije babigenza, kuko mwapfa kandi Uhoraho akarakarira Abisiraheli bose. Ahubwo bene wanyu b'Abisiraheli abe ari bo baririra abo Uhoraho yicishije umuriro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Musa abwira Aroni hamwe n’abahungu be Eleyazari na Itamari, ati «Ntimusandaze imisatsi yanyu, kandi ntimushishimure imyenda yanyu, hato mudapfa cyangwa mugatera Uhoraho kurakarira ikoraniro ryose. Uretse mwebwe, abandi bavandimwe banyu bose bo mu nzu ya Israheli, bazaririre abo Uhoraho yatsembesheje umuriro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 10:6
23 Iomraidhean Croise  

Bukeye umujinya w'Uwiteka wongera gukongerezwa Abisirayeli, abateza Dawidi, ubwo yavugaga ati “Genda ubare Abisirayeli n'Abayuda.”


mwene Abishuwa mwene Finehasi mwene Eleyazari, mwene Aroni umutambyi mukuru,


Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Abisirayeli uti ‘Muri ubwoko butagonda ijosi, nagendera hagati muri mwe n'akanya gato nabarimbura. Nuko mwiyambure iby'umurimbo byanyu, kugira ngo menye uko mbagenza.’ ”


Aroni arongora Elisheba, umukobwa wa Aminadabu, mushiki wa Nahashoni, babyarana Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.


“Imore umusatsi Yerusalemu we, uwujugunye kandi uborogere mu mpinga z'imisozi, kuko Uwiteka yanze umuryango w'abantu yarakariye akabareka.


“Umubembe urwaye uwo muze agende yambaye imyenda ishishimutse, atendeje umusatsi, ajye yipfuka ubwanwa, ajye avuga cyane ati ‘Ndahumanye, ndahumanye.’


Iyogosheshe inkomborera, wimoze ku bw'abana bawe wakundaga. Ni ukuri itere uruhara rusa n'umutwe w'inkongoro, kuko bakuvuyeho bajyanywe ari imbohe.


Ariko Abalewi bakikize amahema yabo ubuturo bw'Ibihamya, kugira ngo umujinya utaba ku iteraniro ry'Abisirayeli. Abalewi bitondere umurimo wo kurinda ubuturo bw'Ibihamya.”


Yosuwa mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune bari mu mubare w'abatase icyo gihugu, bashishimura imyenda yabo,


Bikubita hasi bubamye baravuga bati “Mana, Mana y'imyuka y'abafite umubiri bose, umuntu umwe nakora icyaha, mbese urarakarira iteraniro ryose?”


Namwe mujye mwitondera ibikwiriye gukorerwa Ahera n'igicaniro, kugira ngo umujinya utongera kuba ku Bisirayeli.


Jyana Aroni na Eleyazari umwana we, ubazamure umusozi Hori,


Ashyire uwo mugore imbere y'Uwiteka, amutendeze umusatsi, amushyire ku mashyi rya turo ry'urwibutso, ituro riturishwa n'ifuhe. Uwo mutambyi afate mu ntoki ayo mazi asharira, atera umuvumo,


Lewi yavuze se na nyina ati ‘Sinigeze kubabona’. Ntiyemera na bene se, Ntiyamenya abana be ubwe. Koko Abalewi bitondera ijambo ryawe, Bakomeza isezerano ryawe.


byatuma muteshuka mukareka kuyoborwa n'Uwiteka? Kandi uyu munsi nimugomera Uwiteka, ejo azarakarira iteraniro ryose ry'Abisirayeli.


Mbese wa mugabo Akani mwene Zera ntiyacumuye akenda ku byashinganywe, umujinya w'Uwiteka ugaherako ukamanukira mu iteraniro ry'Abisirayeli? Kandi ubwo uwo mugabo yacumuraga, si we warimbutse wenyine.’ ”


Ariko Abisirayeli baracumura kuko benze ku byashinganywe: Akani mwene Karumi mwene Zabudi mwene Zera wo mu muryango wa Yuda, ni we wari wenze ku byashinganywe, Uwiteka arakarira Abisirayeli uburakari bwaka nk'umuriro.


Abisirayeli baracumuye kuko baciye ku itegeko ryanjye nabategetse, bagatwara ku bintu byashinganywe, bakabyiba bakirengagiza, ndetse bakabishyira mu bintu byabo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan