Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 10:12 - Bibiliya Yera

12 Mose abwira Aroni na Eleyazari na Itamari bene Aroni basigaye ati “Mujyane ituro ry'ifu risigaye ku maturo yatuwe Uwiteka agakongorwa n'umuriro, murirīre iruhande rw'igicaniro ridasembuwe, kuko ari iryera cyane.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Musa abwira Aroni n'abahungu yari asigaranye, Eleyazari na Itamari ati: “Nimufate ibyasigaye ku maturo y'ibinyampeke bitatuwe Uhoraho ho ituro ritwikwa, mubikoremo imigati idasembuye muyirire hafi y'urutambiro, kuko ayo maturo yeguriwe Uhoraho rwose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Musa abwira Aroni n'abahungu yari asigaranye, Eleyazari na Itamari ati: “Nimufate ibyasigaye ku maturo y'ibinyampeke bitatuwe Uhoraho ho ituro ritwikwa, mubikoremo imigati idasembuye muyirire hafi y'urutambiro, kuko ayo maturo yeguriwe Uhoraho rwose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Aroni n’abahungu bari basigaye ari bo Eleyazari na Itamari, Musa yarababwiye ati «Mujyane ibisigaye ku ituro ry’ifu ryatwikiwe Uhoraho, muyitekemo imigati idasembuye, kandi muyirire iruhande rw’urutambiro, kuko ari ikintu gitagatifu rwose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 10:12
14 Iomraidhean Croise  

Kandi Kore mwene Imuna w'Umulewi, umukumirizi w'irembo ry'iburasirazuba, ni we wategekaga amaturo baturanye Imana umutima ukunze, akagabura amaturo y'Uwiteka n'ibintu byera cyane.


mwene Abishuwa mwene Finehasi mwene Eleyazari, mwene Aroni umutambyi mukuru,


n'imitsima itasembuwe n'udutsima tutasembuwe twavuganywe n'amavuta ya elayo, n'udutsima dusa n'amabango tutasembuwe twasizweho amavuta ya elayo, uzabivuge mu ifu y'ingezi y'ingano.


Barye ya maturo y'impongano yahongerewe kubereza umurimo no kubanyērēza, utari uwo mu batambyi ntakayaryeho kuko ari ayera.


Aroni arongora Elisheba, umukobwa wa Aminadabu, mushiki wa Nahashoni, babyarana Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.


Bajye barya ituro ry'ifu n'igitambo gitambirwa ibyaha, n'igitambo gikuraho urubanza, kandi ikintu cyose cyashinganiwe Imana mu Bisirayeli kibe icyabo.


Murirīre ahantu hera, kuko ryategetswe kuba iryawe n'abana bawe ku maturo aturwa Uwiteka agakongorwa n'umuriro, uko ni ko nategetswe.


Ajye arya ku byokurya by'Imana ye, ku byera cyane no ku byera.


Kandi iyo mitsima ijye iba iya Aroni n'abana be, bajye bayirira ahantu hera. Itegeko ritazakuka ritegetse ko imubera iyera cyane mu maturo n'ibitambo bitambirwa Uwiteka, bigakongorwa n'umuriro.”


Kandi ituro ry'ifu ryose ryokerejwe mu cyokezo cy'imitsima, n'irikarangishijwe amavuta, n'irikaranze ubukuzagara, azabe ay'umutambyi uyatuje.


Aya ni yo mazina ya bene Aroni: imfura ye ni Nadabu, abandi ni Abihu na Eleyazari na Itamari.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan