Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 4:5 - Bibiliya Yera

5 Ineza yanyu imenywe n'abantu bose, Umwami wacu ari bugufi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Ineza yanyu imenywe n'abantu bose. Nyagasani ari hafi kugaruka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Ineza yanyu imenywe n'abantu bose. Nyagasani ari hafi kugaruka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Ubugwaneza bwanyu nibumenyekane ku bantu bose. Nyagasani ari hafi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 4:5
25 Iomraidhean Croise  

“Ni cyo gitumye mbabwira nti: ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa muti ‘Tuzanywa iki?’ Ntimwiganyire ngo mutekereze iby'umubiri wanyu ngo ‘Tuzambara iki?’ Mbese ubugingo ntiburuta ibyokurya, umubiri nturuta imyambaro?


Ntimukiganyire mutekereza iby'ejo, kuko ab'ejo baziganyira iby'ejo. Umunsi wose ukwiranye n'ibibi byawo.


“Ariko mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n'ivutu no gusinda n'amaganya y'iyi si, uwo munsi ukazabatungura,


Nihagira umuntu udakunda Umwami wacu avumwe. Umwami wacu araza!


Nuko mumaze kubonekaho icyaha rwose, kuko muburana musubiranamo. Mbese ni iki gituma mudahitamo ahubwo kugirirwa nabi? Ni iki gituma mudahitamo guhuguzwa?


Nuko rero niba ibyokurya bigusha mwene Data, sinzarya inyama iteka ryose kugira ngo ntagusha mwene Data.


Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose. Abandi bagenzereza batyo kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugira ngo duhabwe iritangirika.


Jyewe Pawulo ubwanjye ndabinginga ku bw'ubugwaneza n'ineza bya Kristo, ni jye woroheje muri mwe imbere yanyu, ariko iyo ntari kumwe namwe ndabatinyuka.


kugira ngo mutanamuka vuba mukava mu bwenge cyangwa ngo muhagarike imitima, naho mwaba mubitewe n'umwuka cyangwa n'ijambo cyangwa n'urwandiko rukekwa ko ruvuye kuri twe, bihamya yuko umunsi w'Umwami wacu umaze gusohora.


batagira uwo basebya, batarwana, ahubwo bagira ineza, berekana ubugwaneza bwose ku bantu bose.


Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk'uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo.


“Haracyasigaye igihe kigufi cyane, Kandi uzaza ntazatinda.


barondora igihe icyo ari cyo n'ibimenyetso byacyo, byerekanwaga n'Umwuka wa Kristo wari muri bo agahamya imibabaro ya Kristo itari yaba, n'ubwiza bw'uburyo bwinshi bwari bugiye kuyiheruka.


Iherezo rya byose riri bugufi. Nuko mugire ubwenge mwirinda ibisindisha, mubone uko mugira umwete wo gusenga.


Uhamya ibyo aravuga ati “Yee, ndaza vuba.” Amen, ngwino Mwami Yesu.


Kandi dore ndaza vuba. Hahirwa uwitondera amagambo y'ubuhanuzi bw'iki gitabo.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan