Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 4:3 - Bibiliya Yera

3 Kandi nawe, uwo dufatanije uwo murimo by'ukuri, ndakwinginze ujye ufasha abo bagore kuko bakoranaga nanjye, bakamfasha kurwanira ubutumwa bwiza bo na Kilementi n'abandi bafatanyaga nanjye, amazina yabo yanditswe mu gitabo cy'ubugingo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Kandi nawe mugenzi wanjye dufatanyije umurimo ndagusaba gufasha abo bagore, kuko bafatanyije nanjye kurwanira Ubutumwa bwiza, bo na Kilementi n'abandi twakoranye amazina yabo akaba yanditswe mu gitabo cy'ubugingo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Kandi nawe mugenzi wanjye dufatanyije umurimo ndagusaba gufasha abo bagore, kuko bafatanyije nanjye kurwanira Ubutumwa bwiza, bo na Kilementi n'abandi twakoranye amazina yabo akaba yanditswe mu gitabo cy'ubugingo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Nawe rero, Sizugo, mugenzi wanjye w’indahinyuka, ndakwinginga ngo ubafashe, kuko bantabaye mu kogeza Inkuru Nziza, hamwe na Kilimenti n’abandi bangobotse; none amazina yabo akaba yanditse mu Gitabo cy’ubugingo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 4:3
28 Iomraidhean Croise  

Rundanya ibyaha ku byaha byabo, Be kwinjira mu byo gukiranuka kwawe.


Ariko wakwemera kubababarira icyaha cyabo, byaba byiza ariko nutabyemera, mpanagura unkure mu gitabo cyawe wanditse.”


Maze uzasigara i Siyoni n'i Yerusalemu wese, yanditswe mu bazima b'i Yerusalemu, azitwe uwera.


Kandi ukuboko kwanjye kuzibasira abahanuzi babona iyerekwa ritagize icyo rimaze, bagahanura ibinyoma. Ntabwo bazaba mu nama y'ubwoko bwanjye, kandi ntabwo bazandikwa mu gitabo cy'inzu ya Isirayeli, habe no kwinjira mu gihugu cya Isirayeli, namwe muzamenya ko ndi Umwami Uwiteka.


“Maze icyo gihe Mikayeli, wa mutware ukomeye ujya ahagarikira abantu bawe azahaguruka, hazaba ari igihe cy'umubabaro utigeze kubaho uhereye igihe amahanga yabereyeho ukageza icyo gihe. Nuko icyo gihe abantu bawe bazaba banditswe mu gitabo, bazarokorwa.


Ariko ntimwishimire yuko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.”


Nuko bene Data, ndabinginga ku bw'imbabazi z'Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n'Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.


Muntahirize Tirufayina na Tirufosa bakorera mu Mwami wacu. Muntahirize Perusi ukundwa, wakoreye mu Mwami cyane.


Muntahirize Urubano ukorana natwe muri Kristo, na Sitaku uwo nkunda.


Bene Data, ndashaka ko mumenya yuko ibyambayeho bitabereye ubutumwa bwiza inkomyi ahubwo byabushyize imbere,


Abo babivugishijwe n'urukundo, kuko bazi yuko nashyiriweho kurwanira ubutumwa bwiza,


Icyakora, ingeso zanyu zimere nk'uko bikwiriye ubutumwa bwiza bwa Kristo, kugira ngo ninza kubasura cyangwa nintaza, nzumve ibyanyu yuko mushikamye mu Mwuka umwe muhuje umutima, kandi murwanira hamwe ku bwo kwizera ubutumwa bwiza,


kuko mwafatanije nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza, muhereye ku munsi wa mbere mukageza na n'ubu.


kandi birankwiriye ko mbatekereza ntyo mwese, kuko mu ngoyi zanjye no mu mpaka ngira kurwanira ubutumwa bwiza mpamya ko ari ubw'ukuri, mbahoza ku mutima nibuka ko musangiye nanjye ubuntu bw'Imana.


Ndahugura Ewodiya, ndahugura na Sintike ngo bahurize imitima mu Mwami Yesu.


nk'uko mwigishijwe na Epafura umugaragu mugenzi wacu dukunda, wababereye umukozi ukiranuka wa Kristo wo kubagaburira ibye,


Abari mu isi bose bazayiramya, umuntu wese izina rye ritanditswe mu gitabo cy'ubugingo cy'Umwana w'Intama, watambwe uhereye ku kuremwa kw'isi.


Iyo nyamaswa ubonye yahozeho nyamara ntikiriho, kandi igiye kuzamuka ive ikuzimu ijye kurimbuka. Abari mu isi amazina yabo atanditswe mu gitabo cy'ubugingo, uhereye ku kuremwa kw'isi, bazatangara babonye iyo nyamaswa yahozeho ikaba itakiriho, kandi ikazongera kubaho.


Mbona abapfuye, abakomeye n'aboroheje bahagaze imbere y'iyo ntebe, nuko ibitabo birabumburwa. Kandi n'ikindi gitabo kirabumburwa, ari cyo gitabo cy'ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z'ibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze.


Kandi umuntu wese utabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cy'ubugingo, ajugunywa muri iyo nyanja yaka umuriro.


Muri rwo ntihazinjiramo ikintu gihumanya cyangwa ukora ibizira akabeshya, keretse abanditswe mu gitabo cy'ubugingo cy'Umwana w'Intama.


“Unesha ni we uzambikwa imyenda yera, kandi sinzahanagura izina rye na hato mu gitabo cy'ubugingo, ahubwo nzatūrira izina rye imbere ya Data n'imbere y'abamarayika be.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan