Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 4:20 - Bibiliya Yera

20 Icyubahiro kibe icy'Imana yacu, ari yo Data wa twese iteka ryose, Amen.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

20 Nuko ikuzo ribe iry'Imana Data uko ibihe bihaye ibindi. Amina.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

20 Nuko ikuzo ribe iry'Imana Data uko ibihe bihaye ibindi. Amina.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

20 Nihakuzwe Imana Umubyeyi wacu iteka ryose. Amen.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 4:20
19 Iomraidhean Croise  

Ntabe ari twe Uwiteka, ntabe ari twe, Ahubwo izina ryawe abe ari ryo uha icyubahiro, Ku bw'imbabazi zawe n'umurava wawe.


Izina ryayo ry'icyubahiro rihimbazwe iteka, Isi yose yuzure icyubahiro cyayo. Amen kandi Amen.


mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y'isi.”


Nuko musenge mutya muti “ ‘Data wa twese uri mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe,


Kandi byose ari we bikomokaho akabibeshaho, akaba ari na we tubikesha! Icyubahiro kibe icye iteka ryose, Amen.


Icyubahiro kibe icy'Imana ifite ubwenge yonyine iteka ryose, ku bwa Yesu Kristo, Amen.


icyubahiro kibe icyayo mu Itorero no muri Kristo Yesu, kugeza iteka ryose ry'ibihe bidashira, Amen.


mwuzuye imbuto zo gukiranuka ziheshwa na Yesu Kristo, kugira ngo Imana ishimwe kandi ihimbazwe.


Ubuntu bw'Umwami Yesu Kristo bubane n'imitima yanyu.


Umwami nyir'ibihe byose udapf, kandi utaboneka, ari we Mana imwe yonyine, ihimbazwe kandi icyubahiro kibe icyayo iteka ryose, Amen.


ari yo Mana imwe yonyine n'Umukiza wacu wadukirishije Yesu Kristo Umwami wacu, icyubahiro n'ubushobozi no kuganza n'ubutware bibe ibyayo, uhereye kera kose ukageza na none n'iteka ryose. Amen.


akaduhindura abami n'abatambyi b'Imana ye ari yo na Se, icyubahiro n'ubutware bibe ibye iteka ryose, Amen.


Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, kimwe cya cumi cya wa mudugudu kiragwa, icyo gishyitsi cyica abantu ibihumbi birindwi, abasigaye baterwa n'ubwoba bahimbaza Imana nyir'ijuru.


Avuga ijwi rirenga ati “Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye, muramye Iyaremye ijuru n'isi n'inyanja n'amasōko.”


Bavuga ijwi rirenga bati “Umwana w'Intama watambwe ni we ukwiriye guhabwa ubutware, n'ubutunzi n'ubwenge n'imbaraga, no guhimbazwa n'icyubahiro n'ishimwe!”


“Amen, amahirwe n'icyubahiro n'ubwenge n'ishimwe, no guhimbazwa n'ubutware n'imbaraga bibe iby'Imana yacu iteka ryose, Amen.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan