Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 4:18 - Bibiliya Yera

18 Dore mfite ibinkwiriye byose ndetse mfite n'ibisaga, ndahaze ubwo maze guhabwa na Epafuradito ibyo mwohereje, bimbereye nk'umubabwe uhumura neza n'igitambo cyemewe gishimwa n'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

18 Ubundi kandi ibyo mwanyoherereje narabishyikiriye ndetse birasaguka. Ibyo nari nkeneye byose ndabifite, kuva igihe Epafurodito yangezagaho ibyo mwamumpereye. Ni ituro rifite impumuro nziza, ni igitambo Imana yemera kandi yishimira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

18 Ubundi kandi ibyo mwanyoherereje narabishyikiriye ndetse birasaguka. Ibyo nari nkeneye byose ndabifite, kuva igihe Epafurodito yangezagaho ibyo mwamumpereye. Ni ituro rifite impumuro nziza, ni igitambo Imana yemera kandi yishimira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

18 Ubu mfite ibya ngombwa byose, ndetse birarenze, byasendereye igihe Epaforoditi anshyikirije amaturo yanyu, yo mubavu mwiza n’igitambo kinyura Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 4:18
15 Iomraidhean Croise  

Wosereze iyo sekurume itagabanije ku gicaniro. Iyo ni igitambo cyoserezwa Uwiteka, ni umubabwe, ni igitambirwa Uwiteka kigakongorwa n'umuriro.


mugashaka gutambira Uwiteka igitambo gikongorwa n'umuriro, naho cyaba icyo koswa cyangwa icyo guhiguza umuhigo, cyangwa icyo mutambishwa n'umutima ukunze, cyangwa icyo mutamba mu minsi mikuru yanyu ngo kibe umubabwe uhumurira Uwiteka neza, mugikuye mu mashyo cyangwa mu mikumbi,


n'agakombe k'izahabu karemēra shekeli cumi kuzuye umubavu,


Aramutumbira, aramutinya, aramubaza ati “Ni iki Mwami?” Aramusubiza ati “Gusenga kwawe n'ubuntu bwawe byazamukiye kuba urwibutso imbere y'Imana.


Nuko bene Data, ndabinginga ku bw'imbabazi z'Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n'Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.


Nanyaze ayandi matorero, mbaka ibihembo kugira ngo mbone uko ngaburira mwebwe iby'Imana,


Kuko uwo murimo wo kugabura utamara gusa ubukene bw'abera, ahubwo utera benshi guhimbaza Imana,


Kandi mugendere mu rukundo nk'uko Kristo yadukunze, akatwitangira kuba ituro n'igitambo cy'Imana n'umubabwe uhumura neza.


Nzi gucishwa bugufi nzi no kugira ibisaga, n'aho naba ndi hose n'uko naba ndi kose, nigishijwe uburyo bwo kwihanganira byose, ari uguhaga, ari ugusonza, ari ukugira ibisaga cyangwa gukena.


Dukwiriye kubashimira Imana iteka bene Data nk'uko bikwiriye, kuko kwizera kwanyu kugwira cyane, n'urukundo rw'umuntu wese muri mwe mukundana rugasāga.


Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana.


namwe mwubakwe nk'amabuye mazima kugira ngo mube inzu y'umwuka, n'ubwoko bw'abatambyi bwera bwo gutamba ibitambo by'umwuka bishimwa n'Imana ku bwa Yesu Kristo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan