Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 4:15 - Bibiliya Yera

15 Kandi mwa Bafilipi mwe, namwe ubwanyu muzi yuko ubutumwa bwiza bugitangira kubwirizwa ubwo navaga i Makedoniya, nta rindi Torero ryafatanije nanjye mu byo gutanga no guhabwa, keretse mwebwe mwenyine.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

15 Banyafilipi, igihe nari mvuye muri Masedoniya ngitangira kuhatangaza Ubutumwa bwiza, muzi ko ari mwe muryango wa Kristo wonyine wagize uruhare ku byo nungukaga no ku byo nahombaga

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

15 Banyafilipi, igihe nari mvuye muri Masedoniya ngitangira kuhatangaza Ubutumwa bwiza, muzi ko ari mwe muryango wa Kristo wonyine wagize uruhare ku byo nungukaga no ku byo nahombaga

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

15 Mwebwe kandi, Banyafilipi, murabizi: Inkuru Nziza ikimenyekana iwanyu, ubwo nari nturutse i Masedoniya, nta Kiliziya n’imwe yangobotse ngo imfashe mu byo nari nkeneye, keretse mwebwe mwenyine.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 4:15
12 Iomraidhean Croise  

Elisa aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho uwo nkorera, nta kintu cyose ndi bwakire.” Aramugomēra kugira ngo abyende ariko undi aranga.


Ariko Gehazi umugaragu wa Elisa umuntu w'Imana aribwira ati “Ko databuja yagiriye Nāmani uwo w'Umusiriya ubuntu ntiyakire ituro yamutuye, ndahiye Uwiteka Imana nzima, ndiruka mufate ngire icyo mwiyakira.”


Bamaze gusohoka mu nzu y'imbohe binjira mwa Ludiya, babona bene Data barabahugura, baragenda.


kuko ab'i Makedoniya na Akaya bashimye gusonzoraniriza impiya abakene bo mu bera b'i Yerusalemu.


Bene Data, ndashaka ko mumenya yuko ibyambayeho bitabereye ubutumwa bwiza inkomyi ahubwo byabushyize imbere,


Abo babivugishijwe n'urukundo, kuko bazi yuko nashyiriweho kurwanira ubutumwa bwiza,


kuko mwafatanije nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza, muhereye ku munsi wa mbere mukageza na n'ubu.


kandi birankwiriye ko mbatekereza ntyo mwese, kuko mu ngoyi zanjye no mu mpaka ngira kurwanira ubutumwa bwiza mpamya ko ari ubw'ukuri, mbahoza ku mutima nibuka ko musangiye nanjye ubuntu bw'Imana.


Nuko abo nkunda, nk'uko iteka ryose mwajyaga mwumvira uretse igihe mpari gusa, ahubwo cyane cyane ntahari, mube ari ko musohoza agakiza kanyu mutinya, muhinda imishyitsi,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan