Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 4:1 - Bibiliya Yera

1 Nuko rero bene Data, abo nkunda kandi nkumbura, ibyishimo byanjye n'ikamba ryanjye, muhagarare mushikamye mu Mwami Yesu, bakunzi banjye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Nuko rero bavandimwe nkunda kandi nkumbuye, mwebwe kamba natsindiye kandi nishimira, nimuhagarare kigabo bakundwa, mukomere muri Nyagasani.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Nuko rero bavandimwe nkunda kandi nkumbuye, mwebwe kamba natsindiye kandi nishimira, nimuhagarare kigabo bakundwa, mukomere muri Nyagasani.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Nuko rero, bavandimwe banjye nkunda kandi nkumbuye cyane, mwebwe byishimo byanjye n’ingororano yanjye, nimukomere mutyo muri Nyagasani, nkoramutima zanjye!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 4:1
35 Iomraidhean Croise  

Ni koko nabiheka ku rutugu, Nabyitamirizaho nk'ikamba.


Indirimbo y'Amazamuka. Abiringiye Uwiteka Bameze nk'umusozi wa Siyoni, Utabasha kunyeganyezwa, Ahubwo uhora uhamye iteka ryose.


Tegereza Uwiteka, Komera umutima wawe uhumure, Ujye utegereza Uwiteka.


Muzangwa n'abantu bose babahora izina ryanjye, ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.


Nuko Yesu abwira Abayuda bamwemeye ati “Nimuguma mu ijambo ryanjye muzaba abigishwa banjye nyakuri,


Asohoyeyo kandi abonye ubuntu bw'Imana aranezerwa, abahugura bose ati “Mugume mu Mwami Yesu mumaramaje mu mitima yanyu.”


bakomeza imitima y'abigishwa, babahugura ngo bagumirize kwizera. Bababwira uburyo dukwiriye guca mu makuba menshi, niba dushaka kwinjira mu bwami bw'Imana.


Bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura umutsima no gusenga.


Abashaka ubwiza n'icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabītura ubugingo buhoraho.


Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y'Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw'ubusa ku Mwami.


Mube maso! Mukomerere mu byo mwizeye, mube abagabo nyabagabo mwikomeze.


nk'uko mwatwemeyeho igice yuko turi ibyirato byanyu, kandi nk'uko namwe muzaba ibyacu ku munsi w'Umwami wacu Yesu.


Ubwo Kristo yatubaturiye kuba ab'umudendezo, nuko muhagarare mushikamye, mutacyongera kubohwa n'ububata.


Icyakora, ingeso zanyu zimere nk'uko bikwiriye ubutumwa bwiza bwa Kristo, kugira ngo ninza kubasura cyangwa nintaza, nzumve ibyanyu yuko mushikamye mu Mwuka umwe muhuje umutima, kandi murwanira hamwe ku bwo kwizera ubutumwa bwiza,


Imana ni yo ntanze ho umugabo yuko mbakumbura mwese mu mbabazi za Kristo Yesu.


mwerekane ijambo ry'ubugingo kugira ngo mbone uko nzirata ku munsi wa Kristo, yuko ntirukiye ubusa kandi nkaba ntaruhijwe n'ubundi.


kuko yabakumburaga mwese agahagarikwa umutima n'uko mwumvise yuko yarwaye.


Epafura mwene wanyu arabatashya, na we ni imbata ya Kristo Yesu ibarwanira iteka ikabasabira, kugira ngo muhagarare mushikamye kandi mutunganye rwose, mumenya neza mudashidikanya ibyo Imana ishaka byose.


kugira ngo abakomeze imitima itabaho umugayo, yere mu maso y'Imana yacu ari yo Data wa twese, ubwo Umwami wacu Yesu azazana n'abera be bose.


Nuko rero bene Data, muhagarare mushikamye, mukomeze inyigisho mwigishijwe, naho zaba ari izo mwigishijwe n'amagambo yacu cyangwa n'urwandiko rwacu.


Nuko rero mwana wanjye, ukomerere mu buntu bubonerwa muri Kristo Yesu,


Dukomeze kwatura ibyiringiro byacu tutanyeganyega, kuko uwasezeranije ari uwo kwizerwa,


Kuko twahindutse abafatanije Kristo niba dukomeza rwose ibyiringiro byacu twatangiranye, ngo bikomere kugeza ku mperuka


Nuko ubwo dufite umutambyi mukuru ukomeye wagiye mu ijuru, ari we Yesu Umwana w'Imana, dukomeze ibyo twizera tukabyatura.


Nuko rero bakundwa, ubwo muburiwe hakiri kare, mwirinde mutayobywa n'uburiganya bw'abanyabyaha mukareka gushikama kwanyu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan