Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 3:5 - Bibiliya Yera

5 Dore nakebwe ku munsi wa munani, ndi uwo mu bwoko bw'Abisirayeli, ndi uwo mu muryango wa Benyamini, ndi Umuheburayo w'Abaheburayo, ndi Umufarisayo ku by'amategeko.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Umva nawe: nakebwe ku munsi wa munani. Ndi Umwisiraheli kavukire wo mu muryango wa Benyamini, ndi n'Umuheburayi butwi. Ku byerekeye gukurikiza Amategeko ndi Umufarizayi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Umva nawe: nakebwe ku munsi wa munani. Ndi Umwisiraheli kavukire wo mu muryango wa Benyamini, ndi n'Umuheburayi butwi. Ku byerekeye gukurikiza Amategeko ndi Umufarizayi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Jyewe, wagenywe ku munsi wa munani, nkaba uwo mu muryango wa Israheli no mu nzu ya Benyamini, Umuhebureyi ukomoka ku Bahebureyi, n’Umufarizayi mu byerekeye Amategeko!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 3:5
16 Iomraidhean Croise  

Haza umuntu umwe wacitse ku icumu, abibwira Aburamu Umuheburayo. Yari atuye ku biti byitwa imyeloni bya Mamure Umwamori, mwene se wa Eshikoli na Aneri, bari basezeranye na Aburamu.


Umuhungu wese muri mwe uzaba amaze iminsi munani avutse azakebwa, bigeze ibihe by'ingoma zanyu zose. Uzaba avukiye mu rugo rwawe, cyangwa utari uwo mu rubyaro rwawe waguzwe n'ifeza n'abanyamahanga,


Ni ukuri koko banyibye mu gihugu cy'Abaheburayo, n'ino na ho banshyize muri iyi nzu y'imbohe nta cyaha nkoze.”


Twari kumwe n'umuhungu w'Umuheburayo, umugurano w'umutware w'abakurinda, tumurotorera inzozi zacu arazidusobanurira, asobanurira umuntu wese nk'uko inzozi ze ziri.


Arabasubiza ati “Ndi Umuheburayo nubaha Uwiteka Imana yo mu ijuru, yaremye inyanja n'ubutaka.”


Nuko ku munsi wa munani bajya gukeba umwana, bashaka kumwita izina rya se Zakariya.


Nuko iminsi munani ishize arakebwa bamwita Yesu, rya zina ryari ryaravuzwe na marayika, nyina atarasama inda ye.


Ahubwo ibikwiye ni ugusuka vino y'umutobe mu mifuka mishya.


“Ndi Umuyuda wavukiye i Taruso y'i Kilikiya, ariko nakuriye muri uyu murwa, nigishirizwa ku birenge bya Gamaliyeli kwitondera cyane amategeko ya ba sogokuruza yose, ngira ishyaka ry'Imana nk'uko namwe mwese murigira none.


Maze Pawulo amenye yuko igice kimwe cyabo ari icy'Abasadukayo, ikindi akaba ari icy'Abafarisayo, avuga cyane mu rukiko ati “Bagabo bene Data, ndi Umufarisayo, ndi umwana w'Abafarisayo. Ibyanzanye muri izi manza ni byo niringira kuzabona, ari byo kuzuka kw'abapfuye.”


Nuko muri icyo gihe abigishwa bakigwira, Abayuda ba kigiriki batangira kwitotombera Abaheburayo, kuko abapfakazi babo bacikanwaga ku igerero ry'iminsi yose.


Nuko ndabaza nti “Mbese Imana yaciye ubwoko bwayo?” Reka da! Kuko nanjye ndi Umwisirayeli wo mu rubyaro rwa Aburahamu, wo mu muryango wa Benyamini.


Mbese abo si Abaheburayo? Nanjye ni uko. Si Abisirayeli? Nanjye ni uko. Si urubyaro rwa Aburahamu? Nanjye ni uko.


Abafilisitiya bumvise urusaku rw'amajwi yabo barabaza bati “Urwo rusaku rw'amajwi arenga ruturutse mu rugerero rw'Abaheburayo ni urw'iki?” Hanyuma bamenya ko ari isanduku y'Uwiteka isesekaye mu rugerero rwabo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan