Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 3:3 - Bibiliya Yera

3 kuko twebwe turi abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw'Umwuka w'Imana, tukishimira Kristo Yesu ntitwiringire iby'umubiri, nubwo jyeweho nabasha kubyiringira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Ahubwo ni twe twakebwe by'ukuri twe dusenga Imana tubikesha Mwuka wayo, tukirata Kristo Yezu wenyine aho kwiyemera ubwacu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Ahubwo ni twe twakebwe by'ukuri twe dusenga Imana tubikesha Mwuka wayo, tukirata Kristo Yezu wenyine aho kwiyemera ubwacu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Burya ni twe twagenywe by’ukuri, twe dusenga Imana ku bwa Roho wayo, twe dufite ikuzo ryacu muri Yezu Kristu, aho kwiringira umubiri.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 3:3
32 Iomraidhean Croise  

Mwirate izina rye ryera, Imitima y'abashaka Uwiteka yishime.


Mu Uwiteka ni ho urubyaro rwa Isirayeli rwose ruzatsindishiririzwa, rukamwirata.


Mwikebere Uwiteka kandi mukebeho ibikoba bitwikiriye imitima yanyu, mwa bagabo mwe b'u Buyuda n'abaturage b'i Yerusalemu, uburakari bwanjye butaza bumeze nk'umuriro bugatwika kandi nta wabasha kubuzimya, bitewe n'ububi bw'ingeso zanyu.


Uhereye aho izuba rirasira ukageza aho rirengera izina ryanjye rirakomeye mu banyamahanga, kandi ahantu hose bosereza izina ryanjye imibavu, bakantura amaturo aboneye kuko izina ryanjye rikomeye mu banyamahanga. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.


Imana nkorera mu mutima wanjye mvuga ubutumwa bwiza bw'Umwana wayo, ni yo ntanze ho umugabo yuko mbasabira urudaca uko nsenze,


Ni cyo gituma niyogeza mu murimo nkorera Imana muri Yesu Kristo.


Ariko noneho ntitugitwarwa n'amategeko, kuko twapfuye ku mategeko yari atuboshye. Ni cyo gituma turi imbata mu bubata bushya bw'Umwuka, butari bwa bundi bwa kera bw'inyuguti.


kuko mutahawe umwuka w'ububata ubasubiza mu bwoba, ahubwo mwahawe umwuka ubahindura abana b'Imana, udutakisha uti “Aba, Data!”


cyangwa uburebure bw'igihagararo, cyangwa uburebure bw'ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n'urukundo rw'Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.


Icyakora si ukugira ngo ijambo ry'Imana ryahindutse ubusa, kuko abakomotse kuri Isirayeli atari bo Bisirayeli bose,


Ubwo benshi birata iby'umubiri, nanjye ndabyirata.


Niba tubeshwaho n'Umwuka tujye tuyoborwa n'Umwuka.


Nuko abazajya bakurikiza ibyo amahoro n'imbabazi bibe muri bo, bibe no mu Bisirayeli b'Imana.


musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw'ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose.


Nuko mukūre mu mitima yanyu ibituma iba nk'imibiri itakebwe, kandi ntimukomeze kutagonda amajosi.


Kandi ibyo mu mutima wawe no mu y'urubyaro rwawe bituma iba nk'imibiri itakebwe, Uwiteka Imana yawe izabikuriramo kugira ngo ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n'ubugingo bwawe bwose, ubone uko ubaho.


Pawulo na Timoteyo imbata za Kristo Yesu, turabandikiye mwebwe abera bo muri Kristo Yesu b'i Filipi bose, hamwe n'abepisikopi n'abadiyakoni.


Si uko maze guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose, ahubwo ndakurikira kugira ngo ahari mfate icyo Kristo yamfatiye.


ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw'Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru.


Muri we ni na mo mwakebewe gukebwa kutari ukw'intoki, ahubwo ni ugukebwa kuva kuri Kristo, ari ko kwiyambura umubiri w'ibyaha bya kamere.


Ariko mwebweho bakundwa, mwiyubake ku byo kwizera byera cyane, musengere mu Mwuka Wera,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan