Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 3:14 - Bibiliya Yera

14 ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw'Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

14 Ndaharanira kugera aho dutanguranwa ngo negukane igihembo Imana imfitiye mu ijuru, mbikesha Kristo Yezu ari na byo yampamagariye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

14 Ndaharanira kugera aho dutanguranwa ngo negukane igihembo Imana imfitiye mu ijuru, mbikesha Kristo Yezu ari na byo yampamagariye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

14 Ntwaza rero ngana intego, ya ngororano Imana iduhamagarira mu ijuru muri Kristu Yezu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 3:14
20 Iomraidhean Croise  

“Amategeko n'abahanuzi byabayeho kugeza igihe cya Yohana, uhereye icyo gihe ni ho ubutumwa bwiza bw'ubwami bw'Imana bwigishirijwe, umuntu wese arabutwaranira.


kuko impano z'Imana no guhamagara kwayo bitavuguruzwa.


Ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose, ariko ugororerwa akaba umwe? Namwe abe ari ko mwiruka kugira ngo mugororerwe.


kuko kubabazwa kwacu kw'igihwayihwayi kw'akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw'iteka ryose bukomeye.


kuko twebwe turi abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw'Umwuka w'Imana, tukishimira Kristo Yesu ntitwiringire iby'umubiri, nubwo jyeweho nabasha kubyiringira.


Ntihakagire umuntu ubavutsa ingororano zanyu, azibavukishije kwihindura nk'uwicisha bugufi no gusenga abamarayika, akiterera mu byo atazi atewe kwihimbariza ubusa n'ubwenge bwa kamere ye,


kugira ngo mugende uko bikwiriye ab'Imana, ari yo ibahamagarira kujya mu bwami bwayo n'ubwiza bwayo.


yadukijije, ikaduhamagara guhamagara kwera itabitewe n'imirimo yacu, ahubwo ibitewe n'uko yabigambiriye ubwayo, no ku bw'ubuntu bwayo twaherewe muri Kristo Yesu uhereye kera kose,


Ni cyo gituma bene Data bera, mwebwe abafatanije guhamagarwa kuva mu ijuru mukwiriye gutekereza Yesu, ari we ntumwa n'umutambyi mukuru w'ibyo twizera tukabyatura,


Ni cyo gituma dukwiriye kuba turetse guhora mu bya mbere bya Kristo, tukigira imbere ngo tugere aho dutunganirizwa rwose, twe kongera gushyiraho urufatiro ubwa kabiri ari rwo kwihana imirimo ipfuye no kwizera Imana,


Nuko mukenyere mu mitima yanyu, mwirinde ibisindisha, mwiringire rwose impano y'ubuntu muzazanirwa, ubwo Yesu Kristo azahishurwa.


Kandi Imana igira ubuntu bwose yabahamagariye ubwiza bwayo buhoraho buri muri Kristo, izabatunganya rwose ubwayo ibakomeze, ibongerere imbaraga nimumara kubabazwa akanya gato.


kuko imbaraga z'ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kūbaha Imana, tubuheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n'ingeso ze nziza.


“Unesha nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y'ubwami, nk'uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan