Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 2:3 - Bibiliya Yera

3 Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Ntimukagire icyo mukora mubiterwa no kwishyira imbere cyangwa kwikuza, ahubwo mujye mwiyoroshya, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Ntimukagire icyo mukora mubiterwa no kwishyira imbere cyangwa kwikuza, ahubwo mujye mwiyoroshya, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ishyari cyangwa ukwikuza, ahubwo mwicishe bugufi, buri muntu yibwire ko abandi bamuruta.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 2:3
24 Iomraidhean Croise  

Ubwibone butera intonganya gusa, Ariko ubwenge bufitwe n'abagirwa inama nziza.


Ndababwira yuko uwo muntu yamanutse ajya iwe, ari we utsindishirijwe kuruta wa wundi, kuko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, ariko uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”


Ku byo gukunda bene Data mukundane rwose, ku by'icyubahiro umuntu wese ashyire imbere mugenzi we,


Tugendane ingeso nziza nk'abagenda mu mucyo, tutagira ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana, tudakora iby'isoni nke, tudatongana kandi tutagira ishyari.


Ariko abafite imitima ikunda kwirema ibice ntibumvire iby'ukuri ahubwo bakumvira gukiranirwa, izabītura umujinya n'uburakari


kuko noroheje hanyuma y'izindi ntumwa zose, ndetse ntibinkwiriye ko nitwa intumwa kuko narenganyaga Itorero ry'Imana.


kuko mukiri aba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari n'amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko ntimugenza nk'abantu?


Kuko ntinya yuko ubwo nzaza ahari nzasanga mumeze uko ntashaka, nanjye mugasanga meze uko mudashaka. Kandi ndatinya yuko ahari hazabaho intonganya n'ishyari, n'umujinya no kwirema ibice, no gusebanya no kuneguranira mu byongorerano, no kwihimbariza ubusa no kuvurungana.


Ariko rero nimushikurana mugaconshomerana, mwirinde mutamarana!


Twe kwifata uko tutari, twenderanya kandi tugirirana amahari.


mwicisha bugufi rwose, mufite ubugwaneza bwose no kwihangana, mwihanganirana mu rukundo,


kandi mugandukirane ku bwo kūbaha Kristo.


Mukore byose mutitotombana, mutagishanya impaka


Nuko nk'uko bikwiriye intore z'Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w'imbabazi n'ineza, no kwicisha bugufi n'ubugwaneza no kwihangana,


Ariko none mwiyambure ibi byose: umujinya n'uburakari, n'igomwa no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu.


aba yikakarije kwihimbaza ari nta cyo azi, ahubwo ashishikazwa no kubaza ibibazo, akagira n'intambara z'amagambo zivamo ishyari n'intonganya, n'ibitutsi no gukeka ibibi,


Ibisigaye, mwese muhuze imitima, mubabarane kandi mukundane nk'abavandimwe, mugirirane imbabazi mwicisha bugufi mu mitima.


Namwe basore mugandukire abakuru. Mwese mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane, kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan