Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 2:2 - Bibiliya Yera

2 musohoreshe umunezero wanjye guhuriza imitima mu rukundo, mwibwira kumwe muhuje imitima.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Nuko rero mugire amatwara amwe, mukundane kimwe, muhuze umutima n'inama, ni bwo muzatuma ibyishimo byanjye bisendera.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Nuko rero mugire amatwara amwe, mukundane kimwe, muhuze umutima n'inama, ni bwo muzatuma ibyishimo byanjye bisendera.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 ngaho nimunsenderezemo ibyishimo, mutekereza kimwe, muhuje urukundo, muhuje n’umutima, murangamiye bimwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 2:2
28 Iomraidhean Croise  

Ku bwa bene data na bagenzi banjye, None ndavuga nti “Amahoro abe muri wowe.”


Uwo umugeni asanga ni we mukwe, kandi umuranga iyo ahagaze iruhande rw'umukwe amwumva anezezwa n'ijwi rye. None uwo munezero wanjye mwinshi cyane urasohoye.


Abo bose hamwe n'abagore na Mariya nyina wa Yesu na bene se, bakomezaga gusengana umutima uhuye.


Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima.


Kandi iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n'umutima uhuye, n'iwabo bakamanyagura umutsima bakarya bishimye, bafite imitima itishāma


Ibimenyetso n'ibitangaza byinshi byakorwaga mu bantu n'amaboko y'intumwa, kandi bose bateraniraga mu ibaraza rya Salomo n'umutima uhuye.


Muhuze imitima, ntimukararikire ibikomeye ahubwo mwemere kubana n'ibyoroheje. Ntimukiyite abanyabwenge.


Ariko bene Data, ndabingingira mu izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo kugira ngo mwese muvuge kumwe, kandi he kugira ibice biremwa muri mwe, ahubwo muhurize hamwe rwose muhuje imitima n'inama,


Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n'amahoro kandi Imana y'urukundo n'amahoro izabana namwe.


Ibyo mbyandikiye kugira ngo ubwo nzaza ne kuzaterwa agahinda n'abari bakwiriye kunezeza, kuko mbiringira mwese yuko umunezero wanjye ari wo wanyu mwese.


Nyamara si ukuza kwe konyine, ahubwo no guhumurizwa yahumurijwe namwe n'uko yadutekerereje urukumbuzi rwanyu mwankumburaga, n'umubabaro mwangiriraga n'ishyaka mwandwaniraga, ni cyo cyatumye ndushaho kwishima.


kandi uko mbasabiye mwese iteka ryose mbasabira nezerewe,


mwerekane ijambo ry'ubugingo kugira ngo mbone uko nzirata ku munsi wa Kristo, yuko ntirukiye ubusa kandi nkaba ntaruhijwe n'ubundi.


Simfite undi duhuje umutima nka we uzita ku byanyu by'ukuri,


Ndahugura Ewodiya, ndahugura na Sintike ngo bahurize imitima mu Mwami Yesu.


kuko nubwo ntari kumwe namwe ku mubiri ndi kumwe namwe mu mutima, nishima kandi mbona gahunda yanyu nziza n'uburyo mushikamye mu byo kwizera Kristo.


Ariko bene Data bakundwa n'Umwami wacu, dukwiriye kubashimira Imana iteka kuko uhereye mbere na mbere, Imana yabatoranirije agakiza gaheshwa no kwezwa kuva ku Mwuka no kwizera ukuri.


Nibuka amarira yawe, ngakumbura kukureba ngo nuzure umunezero,


Bibe bityo mwene Data, nkubonemo umumaro mu Mwami wacu, unduhure umutima muri Kristo.


Nishimiye cyane kuko nasanze bamwe mu bana bawe bagendera mu kuri, nk'uko twategetswe na Data wa twese.


Nta cyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan