Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 2:13 - Bibiliya Yera

13 kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 kuko Imana ari yo ubwayo itwarira muri mwe kugira ngo mushake kandi mukore ibyo yagambiriye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

13 kuko Imana ari yo ubwayo itwarira muri mwe kugira ngo mushake kandi mukore ibyo yagambiriye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

13 kuko Imana ari yo ibatera gushaka no gukora ikiyishimisha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 2:13
39 Iomraidhean Croise  

itwemeze kuyihindurira imitima yacu tugendere mu nzira zayo zose, twitondera amategeko yayo n'amateka n'ibyo yategetse ba sogokuruza.


Kandi n'i Buyuda ukuboko kw'Imana kubaha guhuza umutima, bumvira itegeko ry'umwami n'abatware babitegetswe n'ijambo ry'Uwiteka.


Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Kuro umwami w'u Buperesi, Uwiteka atera umwete umutima wa Kuro umwami w'u Buperesi, ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya risohore. Ategeka ko bamamaza itegeko mu gihugu cye cyose kandi arandika ati


Nuko abatware b'amazu ya ba sekuruza b'Abayuda n'ab'Ababenyamini, bahagurukana n'abatambyi n'Abalewi n'abandi bose Imana yateye umwete wo guhagurukana, ngo bajye kubaka inzu y'Uwiteka i Yerusalemu.


Uwiteka Imana ya ba sogokuruza ishimwe, yashyize mu mutima w'umwami imigambi imeze ityo yo kurimbisha inzu y'Uwiteka iri i Yerusalemu.


Umwami arambaza ati “Hari icyo unsaba?” Nuko nsaba Imana nyir'ijuru,


“Dore ibyo byose bikorwa n'Imana, Igenza ityo umuntu kabiri ndetse gatatu,


Abantu bawe bitanga babikunze, Ku munsi ugaba ingabo zawe, Abasore bawe baza aho uri nk'ikime, Bambaye umurimbo wera, bavuye mu nda y'umuseso.


Uhindurire umutima wanjye ku byo wahamije, Ariko si ku ndamu mbi.


Ntuhindurire umutima wanjye mu kibi cyose, Ngo njye nkorana imirimo yo gukiranirwa n'inkozi z'ibibi, Ne gusangira na zo ibyokurya byazo by'ingenzi.


Umutima w'umwami uri mu kuboko k'Uwiteka, Awuganisha aho ashatse hose nk'uyobora amazi mu migende yayo.


“Uwiteka, uzadutunganiriza amahoro kandi ibyo dukora byose ni wowe ubidusohoreza.


Ariko isezerano nzasezerana n'inzu ya Isirayeli hanyuma y'iyo minsi ngiri, ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika, nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.’


Na bo bazaba ubwoko bwanjye, kandi nanjye nzaba Imana yabo,


“Mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye kuko So yishimira kubaha ubwami.


“Mu ijuru icyubahiro kibe icy'Imana, No mu isi amahoro abe mu bo yishimira.”


Yohana arabasubiza ati “Nta cyo umuntu yashobora kwiha ubwe, keretse yagihawe kivuye mu ijuru.


Byanditswe mu byahanuwe ngo ‘Bose bazigishwa n'Imana.’ Umuntu wese wumvise ibya Data akabyiga aza aho ndi.


Nuko aravuga ati “Ni cyo cyatumye mbabwira yuko hatariho ubasha kuza aho ndi, keretse abihawe na Data.”


Ukuboko k'Umwami kuba kumwe na bo, abantu benshi barizera bahindukirira Umwami.


Ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n'ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze nk'uko Imana yagereye umuntu wese kwizera.


na we yabwiwe ngo “Umukuru azaba umugaragu w'umuto” nk'uko byanditswe ngo “Yakobo naramukunze, naho Esawu naramwanze”, kandi yabibwiwe abana bataravuka kandi batarakora icyiza cyangwa ikibi, ngo ibyo Imana yagambiriye itoranya bibeho bitavuye ku mirimo, ahubwo bivuye kuri Iyo ihamagara.


Ni cyo gituma bitaba ku bushake bw'umuntu cyangwa ku mwete abigirira, ahubwo biva ku Mana ibabarira.


Hariho n'uburyo bwinshi bwo gukora, ariko Imana ikorera byose muri bose ni imwe,


Ariko ubuntu bw'Imana ni bwo bwatumye mba uko ndi, kandi ubuntu bwayo nahawe ntibwabaye ubw'ubusa, ahubwo nakoze imirimo myinshi iruta iya bose, nyamara si jye ahubwo ni ubuntu bw'Imana buri kumwe nanjye.


si uko twihagije ubwacu ngo dutekereze ikintu cyose nk'aho ari twe cyaturutseho, ahubwo tubashishwa n'Imana.


Ku bw'uwo natwe twarazwe umurage tubitoranirijwe kera nk'uko Imana yabigambiriye, ikora byose nk'uko ibishaka mu mutima wayo


Kuko yagambiriye kera ku bw'urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw'ineza y'ubushake bwayo,


itumenyesheje ubwiru bw'ibyo ishaka ku bw'ineza y'ubushake bwayo, ari byo yagambiriye kera


Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y'Imana.


Ni cyo gituma tubasabira iteka, ngo Imana yacu ibatekereze ko mumeze nk'uko bikwiriye abahamagawe na yo, kandi isohoreshe imbaraga imyifurize myiza yose n'imirimo yanyu yose iva ku kwizera,


yadukijije, ikaduhamagara guhamagara kwera itabitewe n'imirimo yacu, ahubwo ibitewe n'uko yabigambiriye ubwayo, no ku bw'ubuntu bwayo twaherewe muri Kristo Yesu uhereye kera kose,


ibatunganye rwose mu byiza byose kugira ngo mukore ibyo ishaka, ikorera muri mwe ibishimwa imbere yayo ku bwa Yesu Kristo, icyubahiro kibe icye iteka ryose. Amen.


Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se, ishimwe kuko yatubyaye ubwa kabiri nk'uko imbabazi zayo nyinshi ziri, kugira ngo tugire ibyiringiro bizima tubiheshejwe no kuzuka kwa Yesu Kristo,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan