Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 2:11 - Bibiliya Yera

11 kandi indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari Uwiteka, ngo Imana Data wa twese ihimbazwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 bose bamwogeze mu ruhame, bemeze ko Yezu Kristo ari we Nyagasani, ngo biheshe Imana Se ikuzo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 bose bamwogeze mu ruhame, bemeze ko Yezu Kristo ari we Nyagasani, ngo biheshe Imana Se ikuzo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 kandi indimi zose zamamaze ko Yezu Kristu ari We Nyagasani, biheshe Imana Se ikuzo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 2:11
30 Iomraidhean Croise  

Zaburi ya Dawidi. 15.25; Ef 1.20-22; Kolo 3.1; Heb 1.13; 8.1; 10.12-13 Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati “Icara iburyo bwanjye, Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe.”


Inkiza ababisha banjye, Ni koko unshyira hejuru y'abampagurukira, Unkiza umunyarugomo.


Mu gihe cye Yuda azakizwa kandi Isirayeli azibera amahoro, iri ni ryo zina rya Shami rizitwa: UWITEKA GUKIRANUKA KWACU.”


“Umuntu wese uzampamiriza imbere y'abantu, nanjye nzamuhamiriza imbere ya Data uri mu ijuru.


kuko uyu munsi Umukiza abavukiye mu murwa wa Dawidi, uzaba Kristo Umwami.


Nyamara mu batware na bo benshi baramwizeye, ariko ku bw'Abafarisayo ntibabyerura ngo badacibwa mu isinagogi,


Munyita Shobuja n'Umwigisha, ibyo mubivuga neza kuko ari ko ndi koko.


Nuko rero, ubwo mbogeje ibirenge kandi ndi Shobuja n'Umwigisha, ni ko namwe mukwiriye kubyozanya.


Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we.


Yesu aramusubiza ati “Umuntu nankunda azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane na we.


Yesu amaze kuvuga ibyo, yubura amaso areba mu ijuru ati “Data, igihe kirasohoye, ubahiriza Umwana wawe ngo Umwana akūbahishe,


Toma aramusubiza ati “Mwami wanjye! Kandi Mana yanjye!”


kugira ngo abantu bose bubahe Umwana nk'uko bubaha Se. Utubaha uwo Mwana ntaba yubashye na Se wamutumye.


Icyatumye ababyeyi be bavuga batyo ni uko batinyaga Abayuda, kuko Abayuda bari bamaze guhuza inama, yuko umuntu wese uzerura Yesu ko ari Kristo acibwa mu isinagogi.


Ijambo ry'ubutumwa bwiza bw'amahoro Imana yatumye ku bana ba Isirayeli ivugishije Yesu, ari we Mwami wa bose,


“Nuko abo mu muryango wa Isirayeli bose, nibamenye badashidikanya yuko Yesu uwo mwabambye, Imana yamugize Umwami na Kristo.”


kuko byanditswe ngo “Uwiteka aravuga ati ‘Ndirahiye, Amavi yose azampfukamira, Kandi indimi zose zizavuga ishimwe ry'Imana.’ ”


kuko icyatumye Kristo apfa akazuka, ari ukugira ngo abe Umwami w'abapfuye n'abazima.


kandi ngo abanyamahanga bahimbarize Imana imbabazi zayo nk'uko byanditswe ngo “Nzavuga ishimwe ryawe mu mahanga, Kandi nzaririmbira izina ryawe.”


Ni cyo gituma mbamenyesha yuko ari nta muntu ubwirijwe n'Umwuka w'Imana uvuga ati “Yesu ni ikivume”, kandi nta muntu ubasha kuvuga ati “Yesu ni Umwami”, atabibwirijwe n'Umwuka Wera.


Umuntu wa mbere yaturutse mu butaka ari uw'ubutaka, naho umuntu wa kabiri yaturutse mu ijuru.


ariko kuri twe hariho Imana imwe ari yo Data wa twese ikomokwamo na byose, ari yo natwe dukesha byose, kandi hariho Umwami umwe ari we Yesu Kristo ubeshaho byose, natwe akatubeshaho.


abo yahaye kwizera Imana yamuzuye ikamuha icyubahiro, kugira ngo kwizera kwanyu n'ibyiringiro byanyu bibe ku Mana.


Uvuga yuko Yesu ari Umwana w'Imana, Imana iguma muri we na we akaguma mu Mana.


Iki abe ari cyo kibamenyesha Umwuka w'Imana: umwuka wose uvuga ko Yesu Kristo yaje afite umubiri ni wo wavuye ku Mana,


Kuko abayobya benshi badutse bakaza mu isi, batemera ko Yesu Kristo yaje afite umubiri. Uvuga atyo ni we uyobya kandi ni we Antikristo.


“Unesha ni we uzambikwa imyenda yera, kandi sinzahanagura izina rye na hato mu gitabo cy'ubugingo, ahubwo nzatūrira izina rye imbere ya Data n'imbere y'abamarayika be.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan