Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 2:1 - Bibiliya Yera

1 Nuko niba hariho gukomezwa kuri muri Kristo, kandi niba hariho guhumurizwa kuzanwa n'urukundo, niba hariho no gusangira Umwuka, niba hariho imbabazi n'impuhwe,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Mbese mwahawe gukomera kuri Kristo? Ese urukundo rwe rujya rubarema agatima? Mbese Mwuka we yabahaye gushyira hamwe? Ese mugirirana impuhwe n'ibambe?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Mbese mwahawe gukomera kuri Kristo? Ese urukundo rwe rujya rubarema agatima? Mbese Mwuka we yabahaye gushyira hamwe? Ese mugirirana impuhwe n'ibambe?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Niba rero inkunga yanyu iri muri Kristu, niba koko mutera imbere mu rukundo, niba koko muhuriye kuri Roho Mutagatifu, niba kandi mufite umutima w’impuhwe,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 2:1
42 Iomraidhean Croise  

Indirimbo ya Dawidi y'Amazamuka. Dorere, erega ni byiza n'iby'igikundiro, Ko abavandimwe baturana bahuje!


Amagara yanjye acurangira Mowabu nk'inanga yo kumuhoza, no mu nda yanjye hacurangira i Kiriheresi.


I Yerusalemu hariho umuntu witwaga Simiyoni. Uwo yari umukiranutsi witonda kandi yategerezaga Ihumure ry'Abisirayeli, Umwuka Wera yari muri we.


“Sinzabasiga nk'impfubyi, ahubwo nzaza aho muri.


“Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk'uko ab'isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.


Ariko none ndaza kuri wowe, kandi ibyo mbivuze nkiri mu isi, ngo bagire umunezero wanjye wuzure muri bo.


Kandi iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n'umutima uhuye, n'iwabo bakamanyagura umutsima bakarya bishimye, bafite imitima itishāma


Abizeye bose bahuzaga umutima n'inama, kandi nta n'umwe wagiraga ubwiko ku kintu, ahubwo byose barabisangiraga.


Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni, kuko urukundo rw'Imana rwasābye mu mitima yacu ku bw'Umwuka Wera twahawe.


Uko ni ko n'Umwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriye gusenga, ariko Umwuka ubwe ni we udusabira aniha iminiho itavugwa,


kuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab'umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe.


Ndabarahira yuko mpora mpfa uko bukeye, mbiterwa n'ishema mfite ku bwanyu muri Kristo Yesu Umwami wacu.


Ntimuzi yuko muri urusengero rw'Imana, kandi ko Umwuka w'Imana aba muri mwe?


Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo, n'urukundo rw'Imana, no kubana n'Umwuka Wera bibane namwe mwese.


Ariko Imana ishimwe kuko ihora iturangaje imbere, ikaduha kuneshereza muri Kristo no gukwiza hose impumuro nziza yo kuyimenya,


Kandi kuko muri abana bayo, ni cyo cyatumye Imana yohereza Umwuka w'Umwana wayo mu mitima yacu avuga ati “Aba, Data.”


Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no kugira neza, n'ingeso nziza no gukiranuka,


Hariho umubiri umwe n'Umwuka umwe, nk'uko mwahamagariwe ikiringiro kimwe cyo guhamagarwa kwanyu.


Imana ni yo ntanze ho umugabo yuko mbakumbura mwese mu mbabazi za Kristo Yesu.


kuko twebwe turi abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw'Umwuka w'Imana, tukishimira Kristo Yesu ntitwiringire iby'umubiri, nubwo jyeweho nabasha kubyiringira.


kugira ngo imitima yabo ihumurizwe, ubwo bafatanirije hamwe mu rukundo ngo bahabwe ubutunzi bwose bwo kumenya neza mu mitima yabo, bamenye ubwiru bw'Imana ari bwo Kristo.


Nuko nk'uko bikwiriye intore z'Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w'imbabazi n'ineza, no kwicisha bugufi n'ubugwaneza no kwihangana,


kugira ngo ibintu bibiri bidahinduka, ibyo Imana itabasha kubeshyeramo, biduheshe ihumure rikomeye twebwe abacikiye gusingira ibyiringiro byashyizwe imbere yacu.


mwatoranijwe nk'uko Imana Data wa twese yabamenye kera mubiheshejwe no kwezwa n'Umwuka, kugira ngo mwumvire Imana muminjagirwe amaraso ya Yesu Kristo. Ubuntu n'amahoro bigwire muri mwe.


Kandi uwitondera amategeko yayo aguma muri yo na yo ikaguma muri we, kandi ikitumenyesha ko iguma muri twe ni Umwuka yaduhaye.


Uhereye kera kose ntihigeze kubaho umuntu wabonye Imana, nyamara nidukundana Imana iguma muri twe, urukundo rwayo rugatunganirizwa muri twe rwose.


Natwe twamenye kandi twizeye urukundo Imana idukunda. Imana ni urukundo, kandi uguma mu rukundo aguma mu Mana, Imana ikaguma muri we.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan