Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 1:7 - Bibiliya Yera

7 kandi birankwiriye ko mbatekereza ntyo mwese, kuko mu ngoyi zanjye no mu mpaka ngira kurwanira ubutumwa bwiza mpamya ko ari ubw'ukuri, mbahoza ku mutima nibuka ko musangiye nanjye ubuntu bw'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Sinabura kubagiraho mwese ibitekerezo nk'ibyo kuko mbahoza ku mutima. Mwese mufite uruhare ku buntu Imana yangiriye, haba ubu ndi ku ngoyi cyangwa igihe nari ngifite uburenganzira bwo kurwanira Ubutumwa bwiza, kugira ngo bushinge imizi muri mwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Sinabura kubagiraho mwese ibitekerezo nk'ibyo kuko mbahoza ku mutima. Mwese mufite uruhare ku buntu Imana yangiriye, haba ubu ndi ku ngoyi cyangwa igihe nari ngifite uburenganzira bwo kurwanira Ubutumwa bwiza, kugira ngo bushinge imizi muri mwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Ngibyo ibitekerezo mbafitiye mwese, kandi koko birakwiye, kuko mbahoza ku mutima, mwebwe muhora mwifatanyije nanjye mu neza yose Imana yangiriye, haba ubu ndi mu buroko, haba n’igihe twarwaniraga Inkuru Nziza, ngo ikomere.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 1:7
34 Iomraidhean Croise  

keretse yuko Umwuka Wera ampamiririza mu midugudu yose, yuko ingoyi n'imibabaro bintegererejeyo.


Maze umutware w'ingabo arabegera aramufata, ategeka ko bamubohesha iminyururu ibiri, abaza uwo ari we n'icyo akoze icyo ari cyo.


rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.


Kandi ibyo byose mbikora ku bw'ubutumwa, ngo mfatanye n'abandi muri bwo.


Ni mwe rwandiko rwacu rwanditswe mu mitima yacu, urwo abantu bose bamenya bakarusoma.


Ibyo simbivugiye kubagaya, kuko maze kuvuga yuko muri mu mitima yacu ngo dupfane kandi ngo tubaneho.


Muri Kristo Yesu gukebwa nta cyo kumaze cyangwa kudakebwa, ahubwo ikigira icyo kimaze ni ukwizera gukorera mu rukundo.


Ni cyo gituma jyewe Pawulo ndi imbohe ya Kristo Yesu, mbohewe mwebwe abanyamahanga.


Nuko ndabinginga, jyewe imbohe y'Umwami Yesu ngo mugende uko bikwiriye ibyo mwahamagariwe,


ari bwo mbereye intumwa yabwo kandi mbohesherejwe umunyururu, mvuge ibyabwo nshize amanga nk'uko binkwiriye.


Bene Data, ndashaka ko mumenya yuko ibyambayeho bitabereye ubutumwa bwiza inkomyi ahubwo byabushyize imbere,


kuko byamenyekanye mu basirikare barinda Kayisari bose no mu bandi bose, yuko ari ku bwa Yesu naboshywe.


Nuko ibyo bituma abenshi bo muri bene Data bari mu Mwami Yesu na bo biringizwa n'ingoyi zanjye, bakarushaho gutinyuka no kuvuga ijambo ry'Imana bashize amanga.


kuko mwafatanije nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza, muhereye ku munsi wa mbere mukageza na n'ubu.


Ariko muzi yuko uwo we yagaragaye ko ari mwiza, ubwo yakoranaga nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza nk'uko umwana akorana na se.


Ariko mwagize neza, ubwo mwese mwafatanije imibabaro yanjye.


Kandi mwa Bafilipi mwe, namwe ubwanyu muzi yuko ubutumwa bwiza bugitangira kubwirizwa ubwo navaga i Makedoniya, nta rindi Torero ryafatanije nanjye mu byo gutanga no guhabwa, keretse mwebwe mwenyine.


Kandi nawe, uwo dufatanije uwo murimo by'ukuri, ndakwinginze ujye ufasha abo bagore kuko bakoranaga nanjye, bakamfasha kurwanira ubutumwa bwiza bo na Kilementi n'abandi bafatanyaga nanjye, amazina yabo yanditswe mu gitabo cy'ubugingo.


Uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo, kwanditswe n'ukwanjye kuboko. Mwibuke ingoyi zanjye. Ubuntu bw'Imana bubane namwe.


Kandi natwe mudusabire kugira ngo Imana idukingurire urugi rwo kuvuga ijambo ryayo, tuvuge ubwiru bwa Kristo, ubwo nabohewe


kuko mwese muri abana b'umucyo n'abana b'amanywa. Ntituri ab'ijoro cyangwa ab'umwijima.


Nuko ntukagire isoni zo guhamya Umwami wacu cyangwa izanjye imbohe ye. Ahubwo ufatanye nanjye kurenganyirizwa ubutumwa bwiza, ufashijwe n'imbaraga z'Imana


ubwo ndenganyirizwa ndetse nkaboheshwa iminyururu nk'umugome, nyamara ijambo ry'Imana ryo ntiribohwa n'iminyururu.


Icyakora nari nkunze kumugumana kugira ngo ankorere mu cyimbo cyawe, mboshywe n'ingoyi ku bw'ubutumwa bwiza.


Ni cyo gituma bene Data bera, mwebwe abafatanije guhamagarwa kuva mu ijuru mukwiriye gutekereza Yesu, ari we ntumwa n'umutambyi mukuru w'ibyo twizera tukabyatura,


Ahubwo munezezwe n'uko mufatanije imibabaro ya Kristo, kugira ngo muzanezerwe mwishima bihebuje, ubwo ubwiza bwe buzahishurwa.


Aya magambo ndayahuguza abakuru b'Itorero bo muri mwe, kuko nanjye ndi umukuru mugenzi wanyu, n'umugabo wo guhamya imibabaro ya Kristo kandi mfatanije namwe ubwiza buzahishurwa.


Kandi rero ndibwira ko binkwiriye ko mbatera umwete mbibutsa nkiri muri iyi ngando,


Twebwe tuzi yuko twavuye mu rupfu tukagera mu bugingo, kuko dukunda bene Data. Udakunda aguma mu rupfu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan