Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 1:6 - Bibiliya Yera

6 Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Ndemeza ko Imana yatangiye uwo murimo mwiza muri mwe izawukora, ikawunonosora kugeza umunsi Kristo Yezu azaza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Ndemeza ko Imana yatangiye uwo murimo mwiza muri mwe izawukora, ikawunonosora kugeza umunsi Kristo Yezu azaza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Sinshidikanya rero ko Imana yabatangiyemo uwo murimo mwiza, izanawukomeza kugeza ku munsi Yezu Kristu azaziraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 1:6
33 Iomraidhean Croise  

Uwiteka azatunganya ibyanjye rwose, Uwiteka, imbabazi zawe zihoraho iteka ryose, Ntureke imirimo y'intoki zawe.


Arabasubiza ati “Umurimo w'Imana nguyu: ni uko mwizera uwo yatumye.”


Bumvise ibyo barihorera, bahimbaza Imana bati “Nuko noneho Imana ihaye n'abanyamahanga kwihana, kugira ngo na bo bahabwe ubugingo.”


Umugore witwa Ludiya waguraga imyenda y'imihengeri, wo mu mudugudu witwa i Tuwatira, wubahaga Imana aratwumva. Umwami Yesu amwugururira umutima, kugira ngo yite ku byo Pawulo yavugaga.


Ni we uzabakomeza kugeza ku mperuka, kugira ngo mutazabaho umugayo ku munsi w'Umwami wacu Yesu Kristo.


Ubwo niringiye ibyo nagambiriraga kuba ari mwe mbanza gusūra, kugira ngo munezerwe kabiri


Ibyo mbyandikiye kugira ngo ubwo nzaza ne kuzaterwa agahinda n'abari bakwiriye kunezeza, kuko mbiringira mwese yuko umunezero wanjye ari wo wanyu mwese.


Nishimiye yuko muri byose nshobora kubiringira rwose ntashidikanya.


kuko ntashaka ko twebwe (simvuze mwe) tuzakorwa n'isoni z'ibyo twiringiye, niba Abanyamakedoniya bamwe bazazana nanjye bagasanga mutiteguye.


Ndabiringiye ku bw'Umwami wacu yuko mutazagira undi mutima wundi, ariko ubahagarika imitima uwo ari we wese, azagibwaho n'urubanza rwe.


kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby'Imana no gukomeza umubiri wa Kristo,


mubone uko murobanura ibinyuranye, kandi mubone uko muba abataryarya n'inyangamugayo kugeza ku munsi wa Kristo,


Kuko mutahawe kwizera Kristo gusa, ahubwo mwahawe no kubabazwa ku bwe,


Nuko abo nkunda, nk'uko iteka ryose mwajyaga mwumvira uretse igihe mpari gusa, ahubwo cyane cyane ntahari, mube ari ko musohoza agakiza kanyu mutinya, muhinda imishyitsi,


kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira.


mwerekane ijambo ry'ubugingo kugira ngo mbone uko nzirata ku munsi wa Kristo, yuko ntirukiye ubusa kandi nkaba ntaruhijwe n'ubundi.


Kuko mwahambanywe na we mu mubatizo kandi ni mo mwazuranywe na we, ku bwo kwizera imbaraga z'Imana yamuzuye mu bapfuye.


twibuka iteka imirimo yanyu yo kwizera n'umuhati w'urukundo mugira, no kwihangana ku bwo kwiringira Umwami wacu Yesu Kristo, imbere y'Imana yacu ari yo Data wa twese.


Ni cyo gituma tubasabira iteka, ngo Imana yacu ibatekereze ko mumeze nk'uko bikwiriye abahamagawe na yo, kandi isohoreshe imbaraga imyifurize myiza yose n'imirimo yanyu yose iva ku kwizera,


Kandi ibyanyu tubyiringijwe n'Umwami, yuko ibyo dutegetse mubikora kandi muzajya mubikora.


Nkwandikiye niringiye ko uzanyumvira, nzi yuko uzakora n'ibiruta ibyo mvuze.


Nuko rero ntimute ubushizi bw'ubwoba bwanyu bufite ingororano ikomeye.


dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba ku bw'ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw'intebe y'Imana.


Kandi Imana igira ubuntu bwose yabahamagariye ubwiza bwayo buhoraho buri muri Kristo, izabatunganya rwose ubwayo ibakomeze, ibongerere imbaraga nimumara kubabazwa akanya gato.


Ariko umunsi w'Umwami wacu uzaza nk'umujura, ubwo ijuru rizavaho hakaba n'umuriri ukomeye, maze iby'ishingiro, ibyo byose biremeshwa bikayengeshwa no gushya cyane, isi n'imirimo iyirimo bigashirīra.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan