Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 1:19 - Bibiliya Yera

19 kuko nzi yuko amaherezo ibyo bizampindukira agakiza, munsabiye kandi mpawe Umwuka wa Yesu Kristo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

19 Icyo nzi cyo ni uko bizamviramo agakiza, mbikesha amasengesho yanyu no gufashwa na Mwuka wa Yezu Kristo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

19 Icyo nzi cyo ni uko bizamviramo agakiza, mbikesha amasengesho yanyu no gufashwa na Mwuka wa Yezu Kristo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

19 kuko nzi neza ko ari byo bizangeza ku mukiro mbikesha amasengesho yanyu n’inkunga ya Roho wa Yezu Kristu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 1:19
11 Iomraidhean Croise  

Bageze ahabangikanye n'i Musiya, bagerageza kujya i Bituniya, ariko Umwuka wa Yesu ntiyabakundira.


Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk'uko yabigambiriye,


Ariko mwebwe ntimuri aba kamere, ahubwo muri ab'Umwuka niba Umwuka w'Imana aba muri mwe. Ariko umuntu wese utagira Umwuka wa Kristo ntaba ari uwe.


Ni cyo gitumye mbatumaho Timoteyo, umwana wanjye nkunda ukiranukira Umwami wacu. Azabibutsa inzira zanjye zo muri Kristo, nk'uko nigisha hose mu matorero yose.


namwe mufatanije natwe gusenga kugira ngo impano twaheshejwe na benshi, benshi bayishimire Imana ku bwacu.


Mbese Ibaha Umwuka, igakora ibitangaza muri mwe, ibikoreshwa n'uko mukora imirimo itegetswe n'amategeko, cyangwa ni uko mwumvise mukizera?


Kandi kuko muri abana bayo, ni cyo cyatumye Imana yohereza Umwuka w'Umwana wayo mu mitima yacu avuga ati “Aba, Data.”


Mbese ibyo bitwaye iki? Nta cyo kuko uko bimeze kose, ari mu buriganya cyangwa mu kuri Kristo yamamazwa, kandi ibyo ndabyishimiye kandi nzagumya kubyishimira,


barondora igihe icyo ari cyo n'ibimenyetso byacyo, byerekanwaga n'Umwuka wa Kristo wari muri bo agahamya imibabaro ya Kristo itari yaba, n'ubwiza bw'uburyo bwinshi bwari bugiye kuyiheruka.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan