Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 5:3 - Bibiliya Yera

3 Nuko abakuru ba Isirayeli bose basanga umwami i Heburoni. Umwami Dawidi asezeranira na bo isezerano imbere y'Uwiteka i Heburoni, bamwimikisha amavuta ngo abe umwami wa Isirayeli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Nuko abakuru bose b'Abisiraheli basanga Umwami Dawidi i Heburoni, bagirana amasezerano mu izina ry'Uhoraho. Bamwimikisha amavuta aba umwami w'Abisiraheli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Nuko abakuru bose b'Abisiraheli basanga Umwami Dawidi i Heburoni, bagirana amasezerano mu izina ry'Uhoraho. Bamwimikisha amavuta aba umwami w'Abisiraheli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Nuko abakuru b’imiryango ya Israheli bose basanga umwami i Heburoni, maze umwami Dawudi agirana na bo isezerano i Heburoni imbere y’Uhoraho, nuko basiga Dawudi amavuta, aba umwami wa Israheli yose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 5:3
16 Iomraidhean Croise  

Bukeye Abayuda baraza bamwimikishirizayo amavuta, kugira ngo abe umwami w'umuryango w'Abayuda. Bukeye babwira Dawidi bati “Ab'i Yabeshi y'i Galeyadi ni bo bahambye Sawuli.”


Bombi baherako basezeranira imbere y'Uwiteka, maze Dawidi yigumira mu ishyamba Yonatani asubira iwe.


Samweli aherako yenda ihembe ry'amavuta ayamusukiraho imbere ya bakuru be, uhereye ubwo umwuka w'Uwiteka akajya aza kuri Dawidi cyane. Nuko Samweli arahaguruka asubira i Rama.


Maze Yehoyada asezeranira umwami n'abantu isezerano ku Uwiteka ngo babe abantu b'Uwiteka, kandi asezeranya umwami n'abantu isezerano.


Maze Abuneri abwira Dawidi ati “Nzahaguruka ngende nteranirize Abisirayeli bose ku mwami databuja, kugira ngo basezerane nawe isezerano, ubone gutegeka abo umutima wawe ushaka bose.” Hanyuma Dawidi asezerera Abuneri agenda amahoro.


Yefuta aherako ajyana na ba bakuru b'i Galeyadi, nuko abantu bamugira umugaba wabo n'umutware. I Misipa ni ho Yefuta yavugiye ibyo yavuze byose imbere y'Uwiteka.


Maze Yehoyada asezerana isezerano ubwe n'abantu bose n'umwami, ngo babe abantu b'Uwiteka.


Nuko abakuru ba Isirayeli bose basanga umwami i Heburoni, ahasezeranira na bo imbere y'Uwiteka isezerano, bimikisha Dawidi amavuta ngo abe umwami wa Isirayeli, nk'uko Uwiteka yavugiye muri Samweli.


Nuko abantu bose bajya i Gilugali bahimikira Sawuli imbere y'Uwiteka, bahatambira ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro imbere y'Uwiteka. Nuko Sawuli n'Abisirayeli bose barahanezererwa cyane.


Genda uteranye abakuru b'Abisirayeli, ubabwire uti ‘Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo, yarambonekeye irambwira iti: ni ukuri ndabagendereye, mbona ibyo babagiririra muri Egiputa.


Bukeye Yosuwa azamukana n'Abisirayeli bose bava kuri Eguloni, batera i Heburoni baraharwanya.


Nuko umutambyi Sadoki n'umuhanuzi Natani nibagerayo, bamwimikishirizeyo amavuta abe umwami wa Isirayeli, maze muvuze ikondera muti ‘Umwami Salomo aragahoraho.’


Bukeye Abisirayeli bose bateranira aho Dawidi yari ari i Heburoni baravuga bati “Umva turi amaraso yawe, turi ubura bwawe.


Nuko none mugire amaboko mube intwari, kuko shobuja Sawuli yapfuye, kandi ab'umuryango w'Abayuda banyimikishije amavuta ngo mbe umwami wabo.”


Nyamara Uwiteka Imana ya Isirayeli yarandobanuye, intoranya mu muryango wa data wose ngo mbe umwami wa Isirayeli iteka ryose, kuko yatoranije Yuda ikamugira imfura, kandi mu muryango wa Yuda igatoranyamo inzu ya data, kandi mu bahungu ba data ikaba ari jye yishimira kugira umwami w'Abisirayeli bose.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan