Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 4:4 - Bibiliya Yera

4 Kandi Yonatani mwene Sawuli yari afite umwana waremaye amaguru. Ubwo imbitsi yavaga i Yezerēli kubika Sawuli na Yonatani, uwo mwana yari amaze imyaka itanu avutse, maze umurezi we aramubatura arahunga. Akimwirukankana ahunga, aramunyihuka yikubita hasi, aherako aramugara. Izina ry'uwo mwana yitwaga Mefibosheti.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Yonatani mwene Sawuli yari afite umuhungu witwaga Mefibosheti. Igihe umuntu yavaga i Yizerēli akabika Sawuli na Yonatani, uwareraga Mefibosheti aramuterura kugira ngo amuhungane, kubera ko yihutaga umwana aramucika yikubita hasi, bimuviramo kumugara amaguru yombi. Icyo gihe Mefibosheti yari amaze imyaka itanu avutse.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Yonatani mwene Sawuli yari afite umuhungu witwaga Mefibosheti. Igihe umuntu yavaga i Yizerēli akabika Sawuli na Yonatani, uwareraga Mefibosheti aramuterura kugira ngo amuhungane, kubera ko yihutaga umwana aramucika yikubita hasi, bimuviramo kumugara amaguru yombi. Icyo gihe Mefibosheti yari amaze imyaka itanu avutse.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Ubwo hakaba hakiriho umwana wa Yonatani mwene Sawuli wari wararemaye amaguru yombi. Yari afite imyaka itanu ubwo inkuru y’urupfu rwa Sawuli na Yonatani yavaga i Yizireyeli. Umurezi we ni bwo yamuteruye kugira ngo ahunge, maze kubera kwihuta, umwana yitura hasi maze agumya gucumbagira atyo. Uwo mwana yitwaga Mefibosheti.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 4:4
10 Iomraidhean Croise  

Ariko umwami arokora Mefibosheti mwene Yonatani, mwene Sawuli, ku bw'indahiro Dawidi na Yonatani mwene Sawuli barahiranije imbere y'Uwiteka.


Nuko Mefibosheti aguma i Yerusalemu kuko yajyaga arira ku meza y'umwami iteka, kandi yacumbagiraga ibirenge byombi.


Umwami aramubaza ati “Harya nta wukiriho wo mu nzu ya Sawuli ngo mugirire imbabazi z'Imana?” Siba asubiza umwami ati “Haracyariho umwana wa Yonatani umugaye ibirenge.”


Nuko Mefibosheti mwene Yonatani mwene Sawuli yitaba Dawidi, ageze imbere ye agwa yubamye aramuramya. Maze Dawidi aravuga ati “Mefibosheti.” Aritaba ati “Karame umugaragu wawe ndi hano.”


Icyo gihe Hadadi ahungana n'abagaragu ba se, bamwe b'Abedomu bahungira muri Egiputa, ariko Hadadi uwo yari akiri umwana muto.


Umuhungu wa Yonatani ni Meribāli, Meribububāli abyara Mika.


Mwene Yonatani ni Meribubāli, Meribubāli abyara Mika.


Abafilisitiya bateraniriza ingabo zabo zose kuri Afeka. Abisirayeli bagerereza i Yezerēli hafi y'isōko yaho.


Bukeye Dawidi azindukana kare mu gitondo n'ingabo ze baragenda, basubira mu gihugu cy'Abafilisitiya. Nuko Abafilisitiya barazamuka batera i Yezerēli.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan