Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 3:3 - Bibiliya Yera

3 uw'ubuheta ni Kileyaba wa Abigayili wari muka Nabali Umunyakarumeli, uwa gatatu ni Abusalomu wa Māka umukobwa wa Talumayi umwami w'i Geshuri,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 uwa kabiri ni Kileyabu yabyaranye na Abigayile wahoze ari muka Nabali w'i Karumeli, uwa gatatu ni Abusalomu yabyaranye na Māka umukobwa wa Talumayi umwami wa Geshuri,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 uwa kabiri ni Kileyabu yabyaranye na Abigayile wahoze ari muka Nabali w'i Karumeli, uwa gatatu ni Abusalomu yabyaranye na Māka umukobwa wa Talumayi umwami wa Geshuri,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 uw’ubuheta akaba Kileyabi, wa Abigayila muka Nabali w’i Karumeli, uwa gatatu ni Abusalomu, umuhungu wa Maka mwene Talimayi, umwami wa Geshuri;

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 3:3
22 Iomraidhean Croise  

Kandi Abusalomu mwene Dawidi yari afite mushiki we mwiza witwaga Tamari. Bukeye Amunoni mwene Dawidi aramubenguka.


Yowabu aherako arahaguruka ajya i Geshuri, azana Abusalomu i Yerusalemu.


Maze umwami aravuga ati “Nasubire mu rugo rwe, ariko ntazanca iryera.” Nuko Abusalomu asubira mu rugo rwe, ntiyabonana n'umwami.


Abusalomu asubiza Yowabu ati “Ni uko nagutumiye ngo wende hano ngutume ku mwami, ngo umumbarize uti ‘Nazanywe n'iki cyamvanye i Geshuri? Icyandutiraho ni uko mba narigumiyeyo kugeza ubu.’ Nuko reka mbonane n'umwami. Niba hariho gukiranirwa muri jye, anyice.”


Hashize imyaka ine, Abusalomu abwira umwami ati “Ndakwinginze, nyemerera njye guhigura umuhigo nahigiye Uwiteka i Heburoni.


Kuko umugaragu wawe nahize umuhigo ubwo nari ntuye i Geshuri muri Siriya, naravuze nti ‘Uwiteka naramuka anshubije i Yerusalemu, ni koko nzakorera Uwiteka.’ ”


Nuko Dawidi azamukana n'abagore be bombi, Ahinowamu w'i Yezerēli, na Abigayili wari muka Nabali Umunyakarumeli.


Icyakora se ntabwo yigeze kumucyaha byatuma arakara ati “Ibyo wabitewe n'iki?” Adoniya yari umuntu w'uburanga cyane, kandi yavutse akurikira Abusalomu mwa se.


Aramubwira ati “Uzi ko ubwami bwari ubwanjye, kuko Abisirayeli bose bari bampanze amaso ngo mbe umwami. Ariko hanyuma burahinduka buba ubwa mwene data, kuko yabuhawe n'Uwiteka.


Aba ni bo bahungu ba Dawidi yabyariye i Heburoni: uw'imfura ni Amunoni umwana wa Ahinowamu w'Umunyayezerēlikazi, uw'ubuheta ni Daniyeli umwana wa Abigayili w'Umunyakarumelikazi,


uwa gatatu ni Abusalomu umwana wa Māka umukobwa wa Talumayi umwami w'i Geshuri, uwa kane ni Adoniya umwana wa Hagiti,


(Yayiri umwuzukuruza wa Manase ahindūra igihugu cya Arugobu cyose, ageza ku rugabano rw'Abanyageshuri n'Abanyamāka. Yiyitirira imidugudu y'i Bashani ayita imidugudu ya Yayiri, uko yitwa na bugingo n'ubu.)


Nyamara Abisirayeli bo ntibirukanye Abanyageshuri cyangwa Abanyamāka, ahubwo Abanyageshuri n'Abanyamāka baturana n'Abisirayeli na bugingo n'ubu.


Uwo mugabo yitwaga Nabali, n'umugore we yitwaga Abigayili. Uwo mugore yari umunyabwenge kandi w'uburanga, ariko umugabo we yari umunyamwaga w'inkozi y'ibibi, yari uwo mu muryango wa Kalebu.


Nuko Abigayili agira n'ingoga arahaguruka, yinagurira ku ndogobe ari kumwe n'abaja batanu bamukurikiye, akurikira intumwa za Dawidi. Nuko aba muka Dawidi.


Bukeye Dawidi n'ingabo ze barazamuka batera ab'i Geshuri n'Abagiruzi n'Abamaleki, kandi abo ni bo bari abaturage ba kera bo muri icyo gihugu giteganye n'i Shura n'igihugu cya Egiputa.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan