Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 2:9 - Bibiliya Yera

9 Amwimikirayo ngo abe umwami w'i Galeyadi n'uw'Abashuri, n'uw'i Yezerēli n'uw'Abefurayimu, n'uw'Ababenyamini n'uw'Abisirayeli bose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Amugira umwami wa Isiraheli yose igizwe n'intara ya Gileyadi, n'iya Ashēri n'iya Yizerēli, n'iy'Abefurayimu n'iy'Ababenyamini.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Amugira umwami wa Isiraheli yose igizwe n'intara ya Gileyadi, n'iya Ashēri n'iya Yizerēli, n'iy'Abefurayimu n'iy'Ababenyamini.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Nuko aramwimika ngo abe umwami wa Gilihadi, Asheri na Yizireyeli, kimwe na Efurayimu, Benyamini na Israheli yose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 2:9
19 Iomraidhean Croise  

Leya aravuga ati “Ndahiriwe, kuko abakobwa bazanyita umunyehirwe.” Amwita Asheri.


(Kandi Ishibosheti mwene Sawuli yari amaze imyaka mirongo ine ubwo yimaga muri Isirayeli, amara imyaka ibiri ari ku ngoma.) Ariko umuryango wa Yuda wayobokaga Dawidi.


Icyo gihe cy'intambara zo mu b'inzu ya Sawuli n'ab'iya Dawidi, Abuneri yihinduye ukomeye mu rugo rwa Sawuli.


na Sadoki umusore w'imbaraga w'intwari n'abo mu nzu ya se, abatware makumyabiri na babiri.


Abo mu Babenyamini bene wabo wa Sawuli bari ibihumbi bitatu, kuko kugeza muri icyo gihe abarutaga ubwinshi muri bo bari bakomereye ku nzu ya Sawuli.


Imana yarahiye kwera kwayo iti “Nzishima, Nzagabanya Shekemu, Kandi nzagabanisha urugero igikombe cy'i Sukoti.


Bandika amavuko y'Abashēri nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.


Kandi urugabano rw'Abefurayimu nk'uko amazu yabo ari rwaje rutya: urugabano rwa gakondo yabo rw'iburasirazuba rwari Atarotadara ukageza i Betihoroni yo haruguru.


rukagera i Tapuwa rugakomeza iburasirazuba rukagera ku kagezi kitwa Kana, maze rukagarukira ku nyanja. Iyo ni yo gakondo y'Abefurayimu nk'uko amazu yabo ari,


hamwe n'imidugudu yarobanuriwe Abefurayimu hagati ya gakondo y'Abamanase, imidugudu yose n'ibirorero byayo.


Bafindira umugabane w'umuryango wa Manase, kuko ari we mfura ya Yosefu. Makiri yari imfura ya Manase sekuru wa Gileyadi ni we wahawe iyi misozi: i Galeyadi n'i Bashani kuko yari intwari.


Umugabane w'umuryango w'Ababenyamini uboneka nk'uko amazu yabo ari, kandi urugabano rwabo ruhera muri bene Yuda na bene Yosefu.


Kandi Yorodani yabaye urugabano rwaho iburasirazuba. Iyo ni yo gakondo y'Ababenyamini nk'uko ingabano zayo zazengurutse, nk'uko amazu yabo ari.


Urugabano rwabo rwagarukiraga i Yezerēli n'i Kesuloti n'i Shunemu,


Nuko Abarubeni n'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase, basubirayo bava mu Bisirayeli i Shilo yo mu gihugu cy'i Kanāni, bajya mu gihugu cy'i Galeyadi icyo bahindūye, aho bahawe gakondo nk'uko Uwiteka yategekesheje ururimi rwa Mose.


ahubwo Abashēri baturana n'Abanyakanāni bene icyo gihugu, ntibabirukana.


Abafilisitiya bateraniriza ingabo zabo zose kuri Afeka. Abisirayeli bagerereza i Yezerēli hafi y'isōko yaho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan