Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 2:4 - Bibiliya Yera

4 Bukeye Abayuda baraza bamwimikishirizayo amavuta, kugira ngo abe umwami w'umuryango w'Abayuda. Bukeye babwira Dawidi bati “Ab'i Yabeshi y'i Galeyadi ni bo bahambye Sawuli.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Nuko Abayuda baza i Heburoni, basīga Dawidi amavuta aba umwami wabo. Dawidi amenye ko abantu b'i Yabeshi yo muri Gileyadi ari bo bashyinguye Sawuli,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Nuko Abayuda baza i Heburoni, basīga Dawidi amavuta aba umwami wabo. Dawidi amenye ko abantu b'i Yabeshi yo muri Gileyadi ari bo bashyinguye Sawuli,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Bukeye, abantu bo muri Yuda baraza, bahasigira Dawudi amavuta, kugira ngo abe umwami w’inzu ya Yuda. Baza kubwira Dawudi, bati «Abantu b’i Yabeshi ya Gilihadi ni bo bahambye Sawuli.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 2:4
16 Iomraidhean Croise  

Kandi Abusalomu na we twimikishije amavuta ngo adutware, yaguye mu ntambara. Mbese none murabuzwa n'iki kuvuga ibyo kugarura umwami?”


Bukeye Abisirayeli bose basanga umwami baramubaza bati “Mwami Dawidi, ni iki gitumye bene wacu b'Abayuda bakuzana rwihishwa, bakakwambutsanya Yorodani n'abo mu rugo rwawe n'abantu bawe bose?”


Kandi igihe Dawidi yamaze i Heburoni ari umwami w'umuryango wa Yuda, ni imyaka irindwi n'amezi atandatu.


Nuko none mugire amaboko mube intwari, kuko shobuja Sawuli yapfuye, kandi ab'umuryango w'Abayuda banyimikishije amavuta ngo mbe umwami wabo.”


Bukeye babwira Dawidi ibya Risipa umukobwa wa Ayiya inshoreke ya Sawuli, icyo yakoze.


Dawidi aragenda akura amagufwa ya Sawuli na Yonatani umuhungu we mu bantu b'i Yabeshi y'i Galeyadi, bari baranyaze mu nzira y'i Betishani, aho Abafilisitiya bari barayamanitse kuri wa munsi Abafilisitiya biciraga Sawuli i Gilibowa.


Bukeye Abafilisitiya bumvise ko Dawidi yimikishijwe amavuta kuba umwami wa Isirayeli, Abafilisitiya bose barazamuka bajya gushaka Dawidi. Dawidi abyumvise, aramanuka ajya mu bihome.


Nuko abakuru ba Isirayeli bose basanga umwami i Heburoni. Umwami Dawidi asezeranira na bo isezerano imbere y'Uwiteka i Heburoni, bamwimikisha amavuta ngo abe umwami wa Isirayeli.


Yamaze imyaka irindwi n'amezi atandatu i Heburoni, ategeka Abayuda, kandi i Yerusalemu amarayo imyaka mirongo itatu n'itatu ategeka Abisirayeli bose n'Abayuda.


Maze Yehoyada asohora umwana w'umwami amwambika ikamba ry'ubwami, amuha n'umuhamya. Nuko bamwimikisha amavuta bamugira umwami, maze bakoma mu mashyi baravuga bati “Umwami aragahoraho.”


Nuko ab'i Yabeshi y'i Galeyadi bose, bumvise ibyo Abafilisitiya bagiriye Sawuli byose,


Nuko abakuru ba Isirayeli bose basanga umwami i Heburoni, ahasezeranira na bo imbere y'Uwiteka isezerano, bimikisha Dawidi amavuta ngo abe umwami wa Isirayeli, nk'uko Uwiteka yavugiye muri Samweli.


Nuko uko bukeye hakajya haza abantu batabara Dawidi, kugeza ubwo babaye ingabo nyinshi nk'ingabo z'Imana.


Samweli aherako yenda ihembe ry'amavuta ayamusukiraho imbere ya bakuru be, uhereye ubwo umwuka w'Uwiteka akajya aza kuri Dawidi cyane. Nuko Samweli arahaguruka asubira i Rama.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan