Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Petero 3:9 - Bibiliya Yera

9 Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk'uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n'umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Nyagasani ntatinda gushyitsa amasezerano ye nk'uko bamwe babitekereza. Nyamara ni mwe yihanganira, adashaka ko hagira n'umwe urimbuka, ahubwo ashaka ko bose bihana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Nyagasani ntatinda gushyitsa amasezerano ye nk'uko bamwe babitekereza. Nyamara ni mwe yihanganira, adashaka ko hagira n'umwe urimbuka, ahubwo ashaka ko bose bihana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 None rero, Nyagasani ntatinze kurangiza isezerano rye, nk’uko bamwe biha kuvuga ko yatinze; mu by’ukuri ni mwebwe yihanganira, kuko adashaka ko hagira n’umwe worama, ahubwo ko bose bisubiraho, bakamugarukira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Petero 3:9
24 Iomraidhean Croise  

“Umwami azaduta iteka ryose? Ntazongera kutwishimira ukundi?


Ariko wowe Mwami, Uri Imana y'ibambe n'imbabazi, Itinda kurakara, Ifite kugira neza kwinshi n'umurava mwinshi.


Nugira utyo Imana ikabigutegeka uzabishobora, kandi ubu bwoko bwose buzajya ahabwo bufite amahoro.”


Ariko wakwemera kubababarira icyaha cyabo, byaba byiza ariko nutabyemera, mpanagura unkure mu gitabo cyawe wanditse.”


Uwiteka akavugana na Mose barebana nk'uko umuntu avugana n'incuti ye. Mose agasubira mu ngando, ariko umufasha we w'umusore, Yosuwa mwene Nuni ntave muri iryo hema.


Uwiteka anyura imbere ye arivuga ati “Uwiteka, Uwiteka, Imana y'ibambe n'imbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi n'umurava mwinshi,


Kuko iteka ry'umurimo mubi rituzura vuba, ni cyo gituma imitima y'abantu ishishikarira gukora ibibi.


Igituma Uwiteka yihangana ni ukugira ngo abagirire neza, kandi igituma ashyirwa hejuru ni uko abagirira ibambe, kuko Uwiteka ari Imana ica imanza zitabera. Hahirwa abamutegereza bose.


Nigije hafi gukiranuka kwanjye ntikuzaba kure n'agakiza kanjye ntikazatinda, nzagashyira i Siyoni ku bwa Isirayeli, ari we cyubahiro cyanjye.


Ubabwire uti ‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Ndirahiye, sinezezwa no gupfa k'umunyabyaha, ahubwo nezezwa n'uko umunyabyaha ahindukira akava mu nzira ye maze akabaho. Nimuhindukire, mugaruke muve mu nzira zanyu mbi. Kuki mwarinda gupfa mwa ab'inzu ya Isirayeli mwe?’


bazakwirukana bagukure mu bantu, ubane n'inyamaswa zo mu ishyamba kugeza aho uzamenyera ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw'abantu, kandi ko ibwimikamo uwo ishaka.”


Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, naho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera.


Nuko mujye mugenza mutyo, kuko muzi yuko igihe cyo gukanguka gisohoye rwose. Dore agakiza kacu karatwegereye kuruta igihe twizereye.


Ijoro rirakuze burenda gucya. Nuko twiyambure imirimo y'umwijima, twambare intwaro z'umucyo.


kandi usuzugura ubutunzi bwo kugira neza kwayo, n'ubw'imbabazi zayo n'ubwo kwihangana kwayo? Ntuzi yuko kugira neza kw'Imana ari ko kukurehereza kwihana?


None se bitwaye iki niba Imana, nubwo yashatse kwerekana umujinya wayo no kugaragaza imbaraga zayo, yihanganiranye imbabazi nyinshi inzabya z'umujinya zari zikwiriye kurimbuka,


Ariko icyatumye mbabarirwa ni ukugira ngo Yesu Kristo yerekanire muri jye uw'imbere kwihangana kwe kose, ngo mbe icyitegererezo cy'abazamwizera bagahabwa ubugingo buhoraho.


ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri.


“Haracyasigaye igihe kigufi cyane, Kandi uzaza ntazatinda.


ya yindi itumviraga Imana kera, ubwo kwihangana kwayo kwategerezaga mu minsi ya Nowa inkuge ikibāzwa. Muri yo bake bararokotse ndetse ni umunani, bakijijwe n'amazi.


Ibyo ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranije by'igiciro cyinshi, bikomeye cyane kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y'Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza.


Mumenye yuko kwihangana k'Umwami wacu ari agakiza, nk'uko mwene Data ukundwa Pawulo yabandikiye abwirijwe n'ubwenge yahawe,


Icyakora namuhaye uburyo bwo kwihana, ariko ntiyashaka kwihana ubusambanyi bwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan