Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Petero 3:2 - Bibiliya Yera

2 kugira ngo mwibuke amagambo yavuzwe kera n'abahanuzi bera, mwibuke n'itegeko ry'Umwami ari we Mukiza mwabwiwe n'intumwa zabatumweho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Ndabibutsa ibyavuzwe kera n'abahanuzi batumwe n'Imana, kimwe n'amabwiriza ya Nyagasani Umukiza wacu mwashyikirijwe n'Intumwa yabatumyeho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Ndabibutsa ibyavuzwe kera n'abahanuzi batumwe n'Imana, kimwe n'amabwiriza ya Nyagasani Umukiza wacu mwashyikirijwe n'Intumwa yabatumyeho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Nimwibuke amagambo yavuzwe kera n’abahanuzi batagatifu, mwibuke n’amabwiriza mwahawe n’intumwa zaboherejweho, ziyakomora kuri Nyagasani n’Umukiza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Petero 3:2
20 Iomraidhean Croise  

(Nk'uko yavugiye mu kanwa k'abera bayo, Bahanuraga uhereye kera kose.)


Atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe byose ibyanditswe kuri we.


Maze arababwira ati “Aya ni amagambo nababwiraga nkiri kumwe namwe, yuko ibyanditswe kuri jye byose mu mategeko ya Mose, no mu byahanuwe no muri Zaburi bikwiriye gusohora.”


Abahanuzi bose baramuhamije, bavuga yuko umwizera wese azababarirwa ibyaha ku bw'izina rye.”


Bamusezeranya umunsi, bamusanga ari benshi mu nzu bamucumbikiyemo arabibasobanurira, ahamya ubwami bw'Imana, abemeza ibya Yesu abikuye mu mategeko ya Mose no mu byahanuwe, ahera mu gitondo ageza nimugoroba.


Ariko ibyo Imana yahanuriye mu kanwa k'abahanuzi bose yuko Kristo wayo azababazwa, ibyo yabishohoje ityo.


uwo ijuru rikwiriye kwakira kugeza ibihe ibintu byose bizongera gutunganirizwa, nk'uko Imana yavugiye mu kanwa k'abahanuzi bera bayo bose uhereye kera kose.


Mwakirane ibibaremerera, kugira ngo abe ari ko musohoza amategeko ya Kristo.


kuko mwubatswe ku rufatiro rw'intumwa n'abahanuzi, ariko Kristo Yesu ni we buye rikomeza imfuruka.


Ubwo ntibwamenyeshejwe abana b'abantu mu bindi bihe, nk'uko muri iki gihe intumwa ze zera n'abahanuzi babuhishuriwe n'Umwuka,


witondere itegeko, ntugire ikizinga habe n'umugayo, kugeza ku kuboneka k'Umwami wacu Yesu Kristo,


Icyajyaga kubabera cyiza, iyaba batigeze kumenya inzira yo gukiranuka, biruta ko basubira inyuma bamaze kuyimenya, bakareka itegeko ryera bahawe.


Mumenye yuko kwihangana k'Umwami wacu ari agakiza, nk'uko mwene Data ukundwa Pawulo yabandikiye abwirijwe n'ubwenge yahawe,


ndetse no mu nzandiko ze zose yavuze ibyerekeye ibyo. Icyakora zirimo bimwe biruhije gusobanukirwa, ibyo abaswa bahindagurika bagoreka, nk'uko bagira ibyanditswe bindi bakizanira kurimbuka.


Ariko twebweho turi ab'Imana kandi uzi Imana aratwumvira, naho utari uw'Imana ntatwumvira. Icyo ni cyo kitumenyesha umwuka w'ukuri n'umwuka uyobya uwo ari wo.


Ariko mwebweho bakundwa, mwibuke amagambo yavuzwe kera n'intumwa z'Umwami wacu Yesu Kristo,


Nikubitira hasi imbere y'ibirenge bye kumuramya, ariko arambwira ati “Reka! Ndi imbata mugenzi wawe, kandi ndi mugenzi wa bene So bafite guhamya kwa Yesu: Imana abe ari yo usenga. Kuko guhamya kwa Yesu ari umwuka w'ubuhanuzi.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan