Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Petero 3:1 - Bibiliya Yera

1 Bakundwa, uru ni rwo rwandiko rwa kabiri mbandikiye. Muri izo zombi imigambi yanjye yari iyo gukangura imitima yanyu itarimo uburiganya, mbibutsa

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Ncuti nkunda, uru ni urwandiko rwa kabiri mbandikiye. Zombi nazanditse nshaka kubibutsa ibyo mwize, nkabakangurira kubitekerezaho ku buryo buboneye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Ncuti nkunda, uru ni urwandiko rwa kabiri mbandikiye. Zombi nazanditse nshaka kubibutsa ibyo mwize, nkabakangurira kubitekerezaho ku buryo buboneye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Nkoramutima zanjye, iyi baruwa ni iya kabiri mbandikiye. Muri ayo mabaruwa yombi nashatse kubibutsa bimwe na bimwe, kugira ngo murusheho gutekereza ku buryo buboneye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Petero 3:1
15 Iomraidhean Croise  

Ni ufite amaboko atanduye n'umutima uboneye, Utigeze kwerekeza umutima we ku bitagira umumaro, Ntarahire ibinyoma.


Zaburi iyi ni iya Asafu. Ni ukuri Imana igirira neza Abisirayeli, Bafite imitima iboneye.


Hahirwa ab'imitima iboneye, Kuko ari bo bazabona Imana.


Nabivuze kera ubwo nabasuraga ubwa kabiri, na none nubwo ntahari ni ko nkibivuga bitaraba, mbwira abacumuye kera n'abandi bose yuko ningaruka ntazabababarira,


Ntukihutire kugira uwo urambikaho ibiganza kandi ntugafatanye n'ibyaha by'abandi, ahubwo wirindire kuba intungane.


Ni cyo gituma nkwibutsa gusesa impano y'Imana ikurimo ngo yake, iyo waheshejwe no kurambikwaho ibiganza byanjye.


Ariko bakundwa nubwo tuvuze dutyo, twiringiye tudashidikanya yuko ibyanyu birusha ibyo kuba byiza n'uko bizazana agakiza,


Nuko rero ubwo mwiyejesheje imitima kumvira ukuri kugira ngo mubone uko mukunda bene Data mutaryarya, mukundane cyane mu mitima


Bakundwa, ndabahugura ubwo muri abasuhuke n'abimukira, kugira ngo mwirinde irari ry'umubiri ry'uburyo bwinshi rirwanya ubugingo.


Ni cyo gituma bakundwa, ubwo mutegereje ibyo, mukwiriye kugira umwete wo kuzasangwa mu mahoro, mutagira ikizinga, mutariho umugayo mu maso ye.


Nuko rero bakundwa, ubwo muburiwe hakiri kare, mwirinde mutayobywa n'uburiganya bw'abanyabyaha mukareka gushikama kwanyu.


Ariko bakundwa, iri jambo rimwe ntirikabasobe, yuko ku Mwami Imana umunsi umwe ari nk'imyaka igihumbi, n'imyaka igihumbi ari nk'umunsi umwe.


Ndashaka kubibutsa, nubwo byose hari ubundi mwigeze kubimenya, yuko Umwami Imana imaze gukirisha ubwoko bw'Abisirayeli kubakura mu gihugu cya Egiputa, hanyuma irimbura abatizeye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan