Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Petero 1:5 - Bibiliya Yera

5 Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Kubera iyo mpamvu murusheho kugira umwete wo kwizera Imana, maze kwizera Imana mukugerekeho kugira neza, kugira neza mukugerekeho ubumenyi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Kubera iyo mpamvu murusheho kugira umwete wo kwizera Imana, maze kwizera Imana mukugerekeho kugira neza, kugira neza mukugerekeho ubumenyi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Kubera iyo mpamvu nyine, nimushyireho imbaraga zanyu zose kugira ngo ukwemera kwanyu mukongereho imigenzo myiza, imigenzo myiza muyongereho ubumenyi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Petero 1:5
25 Iomraidhean Croise  

Wategekeye amategeko wigishije, Kugira ngo bayitondere n'umwete.


Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, Kuko ari ho iby'ubugingo bikomokaho.


Ni iki gituma mutanga ifeza mukagura ibitari ibyokurya nyakuri? Ni iki gituma mukorera ibidahaza? Mugire umwete wo kunyumvira mubone kurya ibyiza, ubugingo bwanyu bukishimira umubyibuho.


“Kandi abazaba bari kure bazaza bubake mu rusengero rw'Uwiteka, maze muzamenye yuko Uwiteka Nyiringabo ari we wabantumyeho. Ibyo bizasohora nimugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yanyu.”


Kandi uretse n'ibyo, dore hariho umworera munini bikabije hagati yacu namwe, washyiriweho kugira ngo abashaka kuva hano kuza aho muri batabibasha, kandi n'abava aho batagera hano.’


kandi twiringiraga yuko ari we uzacungura Abisirayeli. Uretse ibyo, dore uyu munsi ni uwa gatatu uhereye aho ibyo byabereye.


Ntimukorere ibyokurya bishira, ahubwo mukorere ibyokurya bigumaho kugeza ku bugingo buhoraho, ibyo Umwana w'umuntu azabaha, kuko Se ari we Mana yamushyizeho ikimenyetso cyayo.”


Bene Data, ntimube abana bato ku bwenge, ahubwo mube abana b'impinja ku bibi, ariko ku bwenge mube bakuru.


Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka.


Kandi iki ni cyo mbasabira, ni ukugira ngo urukundo rwanyu rurusheho kugwiza ubwenge no kumenya kose,


Nuko abo nkunda, nk'uko iteka ryose mwajyaga mwumvira uretse igihe mpari gusa, ahubwo cyane cyane ntahari, mube ari ko musohoza agakiza kanyu mutinya, muhinda imishyitsi,


Ibisigaye bene Data, iby'ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby'igikundiro byose n'ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira.


Ni cyo gituma tudasiba kubasabira uhereye igihe twabyumviye, twifuza ko mwuzuzwa ubwenge bwose bw'Umwuka no kumenya kose ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka,


Muri we ni mo ubutunzi bwose bw'ubwenge no kumenya bwahishwe.


ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.


Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw'Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera ukabahagarika imitima abenshi bagahumana,


Ariko rero, turifuza cyane ko umuntu wese wo muri mwe yerekana uwo mwete, wo kurinda ibyiringiro byuzuye kugeza ku mperuka


Bagaruka aho Yosuwa ari baramubwira bati “Abantu bose ntibajyeyo, hagende nk'ibihumbi bibiri cyangwa bitatu, abe ari bo batera kuri Ayi. Ntiwirirwe uruhiriza abantu bose ubusa uboherezayo, kuko abaho ari bake.”


Namwe bagabo ni uko; mubane n'abagore banyu, mwerekane ubwenge mu byo mubagirira kuko bameze nk'inzabya zidahwanije namwe gukomera, kandi mubūbahe nk'abaraganwa namwe ubuntu bw'ubugingo, kugira ngo amasengesho yanyu ye kugira inkomyi.


Ni cyo gituma bene Data, mukwiriye kurushaho kugira umwete wo gukomeza guhamagarwa no gutoranywa kwanyu, kuko nimukora ibyo ntabwo muzasitara na hato,


ahubwo bizabaha rwose kwinjira mu bwami butazahanguka bwa Yesu Kristo, ari we Mwami n'Umukiza wacu.


Ni cyo gituma bakundwa, ubwo mutegereje ibyo, mukwiriye kugira umwete wo kuzasangwa mu mahoro, mutagira ikizinga, mutariho umugayo mu maso ye.


Ahubwo mukurire mu buntu bw'Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n'Umukiza. Icyubahiro kibe icye none n'iteka ryose. Amen.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan