Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Petero 1:2 - Bibiliya Yera

2 Ubuntu n'amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Imana nibagirire ubuntu ibahe n'amahoro bisendereye, mubiheshwa no kuyimenya kimwe no kumenya Umwami wacu Yezu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Imana nibagirire ubuntu ibahe n'amahoro bisendereye, mubiheshwa no kuyimenya kimwe no kumenya Umwami wacu Yezu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 nimusenderezwe ineza n’amahoro, mubikesheje kuba mwaramenye Imana na Yezu Umwami wacu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Petero 1:2
18 Iomraidhean Croise  

Azabona ibituruka mu bise by'ubugingo bwe bimwishimishe, bimuhaze. Umugaragu wanjye ukiranuka azatuma benshi baheshwa gukiranuka no kumenya, kandi azīshyiraho gukiranirwa kwabo.


Jyewe Nebukadinezari, nari ngwiriwe neza mu nzu yanjye ya kambere nezerewe.


Maze umwami ategeka ko bamuzanira ba bagabo bareze Daniyeli, babazanana n'abagore babo n'abana babo babajugunya muri urwo rwobo rw'intare, zibasamira mu kirere zibamenagurana n'amagufwa yabo batararushya bagera mu rwobo hasi.


“Byose nabihawe na Data, kandi nta wuzi Umwana uwo ari we keretse Se, kandi nta wuzi Se uwo ari we keretse Umwana n'uwo Umwana ashatse kumumenyesha.”


Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y'ukuri yonyine, bakamenya n'uwo watumye ari we Yesu Kristo.


ndabandikiye abari i Roma mwese bakundwa n'Imana, bahamagariwe kuba abera. Ubuntu bube muri mwe n'amahoro biva ku Mana Data wa twese, no ku Mwami wacu Yesu Kristo.


Imana yategetse umucyo kuva uturutse mu mwijima, ni yo yaviriye mu mitima yacu, kugira ngo imurikishe ubwenge bwo kumenya ubwiza bw'Imana buri mu maso ha Yesu Kristo.


ndetse n'ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw'ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw'uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo,


mwatoranijwe nk'uko Imana Data wa twese yabamenye kera mubiheshejwe no kwezwa n'Umwuka, kugira ngo mwumvire Imana muminjagirwe amaraso ya Yesu Kristo. Ubuntu n'amahoro bigwire muri mwe.


kuko imbaraga z'ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kūbaha Imana, tubuheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n'ingeso ze nziza.


Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya,


Kuko ibyo nibiba muri mwe bikabagwiriramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo.


Niba kumenya neza Yesu Kristo Umwami wacu n'Umukiza kwarabateye guhunga, bakava mu by'isi byonona maze bakongera kubyizingitiranirizamo bikabanesha, ibya nyuma byabo biba birushije ibya mbere kuba bibi.


Ahubwo mukurire mu buntu bw'Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n'Umukiza. Icyubahiro kibe icye none n'iteka ryose. Amen.


Imbabazi n'amahoro n'urukundo bigwire muri mwe.


Jyewe Yohana, ndabandikiye mwebwe abo mu matorero arindwi yo muri Asiya. Ubuntu bube muri mwe n'amahoro biva ku Mana iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, biva no ku Myuka irindwi iri imbere y'intebe yayo


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan