Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 9:2 - Bibiliya Yera

2 Kandi yari afite umuhungu mwiza w'umusore witwaga Sawuli. Nta muntu n'umwe mu Bisirayeli wamurutaga ubwiza, kandi yasumbaga abantu bose bamugeraga ku rutugu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Kishi yari afite umuhungu witwaga Sawuli, akaba umusore utagira uko asa. Mu Bisiraheli nta muntu bari bahwanyije uburanga, kandi mu gihagararo umuremure muri bo yamugeraga ku rutugu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Kishi yari afite umuhungu witwaga Sawuli, akaba umusore utagira uko asa. Mu Bisiraheli nta muntu bari bahwanyije uburanga, kandi mu gihagararo umuremure muri bo yamugeraga ku rutugu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Yari afite umuhungu mwiza witwaga Sawuli. Nta musore n’umwe bari bahwanyije uburanga mu Bayisraheli, kandi yabasumbyaga bose umutwe n’intugu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 9:2
10 Iomraidhean Croise  

abana b'Imana bareba abakobwa b'abantu ari beza, barongoramo abo batoranyije bose.


Kandi Neri abyara Kishi, Kishi abyara Sawuli, Sawuli abyara Yonatani na Malikishuwa, na Abinadabu na Eshibāli.


ahubwo uwīrāta yīrāte ibi yuko asobanukiwe, akamenya yuko ari jye Uwiteka ugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi, kuko ibyo ari byo nishimira. Ni ko Uwiteka avuga.


Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abānaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk'inzige, na bo bakabona tumeze nka zo.”


Yigiza hafi amazu y'umuryango wa Benyamini, inzu ya Matiri iratorwa. Na Sawuli mwene Kishi aratorwa, baramushaka arabura.


Ariko Uwiteka abwira Samweli ati “Nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye, kuko Uwiteka atareba nk'uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.”


Bukeye mu rugerero rw'Abafilisitiya havamo intwari yitwa Goliyati w'i Gati, ikirere cye cyari mikono itandatu n'intambwe imwe y'intoki.


Bukeye indogobe za Kishi se wa Sawuli, zirazimira. Kishi abwira umuhungu we Sawuli ati “Ubu ngubu jyana umugaragu wacu umwe, mujye gushaka indogobe.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan