Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 4:2 - Bibiliya Yera

2 Abafilisitiya bateza urugamba kurwanya Abisirayeli, bagisakirana Abisirayeli baneshwa n'Abafilisitiya. Muri iyo ntambara bica abagabo nk'ibihumbi bine mu rugamba rw'ingabo z'Abisirayeli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Nuko Abafilisiti batera Abisiraheli, urugamba rurakomera batsinda Abisiraheli, babicamo abantu bagera ku bihumbi bine kuri urwo rugamba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Nuko Abafilisiti batera Abisiraheli, urugamba rurakomera batsinda Abisiraheli, babicamo abantu bagera ku bihumbi bine kuri urwo rugamba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Abafilisiti bohereza ingabo zabo, zisakirana n’iz’Abayisraheli, urugamba rurakomera, maze Abayisraheli batsindwa n’Abafilisiti. Kuri urwo rugamba haguye abantu bagera ku bihumbi bine mu ngabo z’Abayisraheli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 4:2
13 Iomraidhean Croise  

Dutekereze inzira zacu tuzigenzure, Tubone kugarukira Uwiteka.


Bazagwana hejuru nk'abahunga inkota ari nta wubirukanye, ntimuzashobora guhagarara ababisha banyu imbere.


Maze Abamaleki bamanukana n'Abanyakanāni batuye kuri uwo musozi, barabanesha baraboreza, babageza i Horuma.


Icyo ni cyo cyatumye Abisirayeli batabasha guhagarara imbere y'ababisha babo bakabaha ibitugu, kuko bahindutse ibivume. Ndetse sinzongera kubana namwe ukundi, keretse murimbuye ikivume mukagikura muri mwe.


Nuko Abisirayeli n'Abafilisitiya birema ingamba, urugamba rwerekerana n'urundi.


Araza arahagarara akomēra ingabo za Isirayeli ati “Kuza kuremera urugamba aho mwabitewe n'iki? Mbese sindi Umufilisitiya, namwe ntimuri abagaragu ba Sawuli? Ngaho nimwihitemo umugabo amanuke ansange.


Bukeye Abisirayeli batera Abafilisitiya, bagandika ahateganye na Ebenezeri. Abafilisitiya na bo bagandika kuri Afeka.


Nuko Abafilisitiya bararwana, Abisirayeli baraneshwa barirukanka, umuntu wese yiroha mu ihema rye. Habaho kurimbuka kunini mu Bisirayeli, hapfa ingabo zigenza n'amaguru inzovu eshatu.


Nuko ingabo zigeze mu rugerero, abakuru ba Isirayeli barabazanya bati “Ni iki gitumye Uwiteka atureka tukaneshwa uyu munsi imbere y'Abafilisitiya? Nimuze tujye kwenda isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, tuyikure i Shilo tuyizane aha, kugira ngo nigera muri twe idukize amaboko y'ababisha bacu.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan