Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 2:9 - Bibiliya Yera

9 “Azarinda ibirenge by'abakiranutsi be, Ariko abanyabyaha bazacemererwa mu mwijima, Kuko nta muntu uzaneshesha amaboko.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Uhoraho arinda abamwubaha, naho abagome batikirira mu icuraburindi, nubwo bagira imbaraga ntibazarokoka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Uhoraho arinda abamwubaha, naho abagome batikirira mu icuraburindi, nubwo bagira imbaraga ntibazarokoka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Azarinda umuyoboke we, ariko abamugomeye bazatikirira mu mwijima, kuko nta we utsinda ku bw’imbaraga ze.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 2:9
41 Iomraidhean Croise  

Azirukanwa ave mu mucyo ajye mu mwijima, Ndetse azacibwa mu isi.


Bose ubashyire mu mukungugu, Mu maso habo uhakingiranire mu bwihisho.


Ni cyo gituma umukene agira ibyiringiro, Kandi akanwa k'abakiranirwa kazahozwa.


Uzamenya yuko amahoro ari mu rugo rwawe, Uzasura ibiraro by'amatungo yawe, We kugira icyo ubiburamo.


Kuko Uwiteka azi inzira y'abakiranutsi, Ariko inzira y'ababi izarimbuka.


Akuramo ba bandi, Bafite ifeza n'izahabu, Nta munyantege nke n'umwe, Wari uri mu miryango ye yose.


Ntazakundira ibirenge byawe ko biteguza, Ukurinda ntazahunikira.


Uwiteka ni we murinzi wawe, Uwiteka ni igicucu cyawe iburyo bwawe.


Uwiteka azakurinda amajya n'amaza, Uhereye none ukageza iteka ryose.


Uwiteka arinda abamukunda bose, Ariko abanyabyaha bose azabarimbura.


Umurikishirize umugaragu wawe mu maso hawe, Unkize ku bw'imbabazi zawe.


Uwiteka akunda imanza zitabera, Ntareka abakunzi be, Barindwa iteka ryose. Ariko urubyaro rw'abanyabyaha ruzarimburwa.


Nkivuga nti “Ikirenge cyanjye kiranyereye”, Imbabazi zawe Uwiteka, zarandamiye.


Mwa bakunda Uwiteka mwe, mwange ibibi, Arinda ubugingo bw'abakunzi be, Abakiza amaboko y'abanyabyaha.


Umutima w'umuntu utekereza urugendo rwe, Ariko Uwiteka ni we uyobora intambwe ze.


Kugira ngo arinde amayira y'imanza zitabera, Kandi atunganye inzira z'abera be.


Kuko Uwiteka azakubera ibyiringiro, Kandi azarinda ikirenge cyawe gufatwa.


Dore icyo nabonye kibereye umuntu cyiza kandi kimutunganiye, ni ukurya no kunywa no kunezezwa n'ibyiza by'imirimo ye yose akorera munsi y'ijuru mu minsi yose akiriho, iyo Imana yamuhaye kuko ibyo ari byo mugabane we.


Nongeye kubona munsi y'ijuru mbona yuko aho basiganwa abanyambaraga atari bo basiga abandi, kandi mu ntambara intwari atari zo zitsinda, ndetse abanyabwenge si bo babona ibyokurya, n'abajijutse si bo bagira ubutunzi, n'abahanga si bo bafite igikundiro, ahubwo ibihe n'ibigwirira umuntu biba kuri bose.


Jyewe Uwiteka ni jye ururinda, nzajya ndwuhira ibihe byose, nzarurinda ku manywa na nijoro ngo hatagira urwangiza.


“Wa mukobwa w'Abakaludaya we, icara uceceke ujye mu mwijima, kuko utazongera kwitwa umugabekazi w'abami.


Kuki tucyicaye aha? Nimuteranire hamwe tujye mu midugudu y'ibihome tuhacecekere, kuko Uwiteka Imana yacu ari yo iduhojeje, iduhaye kunywa amazi akarishye kuko twacumuye ku Uwiteka.


ahubwo uwīrāta yīrāte ibi yuko asobanukiwe, akamenya yuko ari jye Uwiteka ugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi, kuko ibyo ari byo nishimira. Ni ko Uwiteka avuga.


I Nineve azahamarisha umwuzure w'amazi menshi, kandi abanzi be azabakurikirana no mu mwijima.


Uwo munsi ni umunsi w'uburakari, ni umunsi w'amakuba n'umubabaro, ni umunsi wo kurimbura no kwangiza, ni umunsi urimo umwijima n'ibihu, ni umunsi w'ibicu n'umwijima w'icuraburindi.


Aransubiza ati “Ijambo Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati ‘Si ku bw'amaboko kandi si ku bw'imbaraga, ahubwo ni ku bw'Umwuka wanjye.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.


Uwiteka aguhe umugisha akurinde,


ariko abana bo muri burya bwami bazirukanirwa mu mwijima hanze, ari ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.”


Tuzi yuko ibyo amategeko avuga byose abibwira abatwarwa na yo, kugira ngo akanwa kose kazibwe, kandi abari mu isi bose batsindirwe n'urubanza imbere y'Imana,


Ni ukuri akunda amahanga, Abera be bose bari mu kuboko kwawe, Bicaye imbere y'ibirenge byawe, Umuntu wese wo muri bo azemera amagambo yawe.


mwebwe abarindwa n'imbaraga z'Imana ku bwo kwizera, murindirwa agakiza kiteguwe kuzahishurwa mu gihe cy'imperuka.


Abo ni amasōko akamye kandi ni ibihu bijyanwa n'inkubi y'umuyaga, barindiwe umwijima w'icuraburindi


Yuda imbata ya Yesu Kristo kandi mwene se wa Yakobo, ndabandikiye mwebwe abahamagawe, bakundwa kuko muri mu Mana Data wa twese, mukarindirwa Yesu Kristo.


Ni umuraba wo mu nyanja ushēga, babira ifuro ari ryo ibiteye isoni byabo, ni inyenyeri zizerera zibikiwe umwijima w'icuraburindi iteka ryose.


Bakundwa, ubwo nagiraga umwete wo kubandikira iby'agakiza dusangiye niyumvisemo ko mpaswe no kubahugura, kugira ngo mushishikarire kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe, bakazageza iteka ryose.


Nuko none Nyagasani, nk'uko Uwiteka ahoraho nawe ukabaho, Uwiteka ni we wakubujije kugibwaho n'urubanza rw'amaraso no kwihorera n'ukwawe kuboko. Icyampa abanzi bawe n'abakwifuriza nabi, Nyagasani, bakaba nka Nabali.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan