Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 2:4 - Bibiliya Yera

4 Imiheto y'intwari iravunitse, Kandi abasitaye bakenyerana imbaraga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Imiheto y'intwari iravunika, naho abanyantegenke abagwiriza imbaraga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Imiheto y'intwari iravunika, naho abanyantegenke abagwiriza imbaraga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Umuheto w’intwari uravunitse, naho abadandabiranaga bakindikije imbaraga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 2:4
16 Iomraidhean Croise  

Narabamenaguye, ntibabasha kubyuka, Kandi baguye munsi y'ibirenge byanjye.


Inkota yabo ni bo izacumita imitima, Imiheto yabo izavunika.


Kuko amaboko y'abanyabyaha azavunika, Ariko Uwiteka aramira abakiranutsi.


Akuraho intambara kugeza ku mpera y'isi, Avunagura imiheto, amacumu ayacamo kabiri, Amagare ayatwikisha umuriro.


Nimuze murebe imirimo y'Uwiteka, Kurimbura yazanye mu isi.


Kandi i Salemu ni ho hema ryayo, I Siyoni ni ho buturo bwayo.


Bazacishwa bugufi babe hasi y'imbohe, kandi bazagwa babe munsi y'intumbi. Nyamara uburakari bw'Uwiteka ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.


Ni yo iha intege abarambiwe, kandi utibashije imwongeramo imbaraga.


Erega naho mwanesha ingabo z'Abakaludaya zose zibarwanya zikaba inkomere gusa, hanyuma bababyukana umuntu wese akava mu ihema rye, bagatwika uyu murwa!”


kuko umurimbuzi ageze i Babuloni, kandi intwari zaho zirafashwe, n'imiheto yabo iravunaguritse kuko Uwiteka ari Imana yitūra, ni ukuri izitūra.


Ariko arampakanira ati “Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.” Nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho.


Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk'icyuma gikingira igituza,


Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.


Mbese mvuge kindi ki? Igihe cyandenga mvuze ibya Gideyoni n'ibya Baraki, n'ibya Samusoni n'ibya Yefuta, n'ibya Dawidi n'ibya Samweli, n'iby'abahanuzi


no kuzimya umuriro ugurumana cyane, no gukira ubugi bw'inkota no gukurwa mu ntege nke bagahabwa imbaraga nyinshi, no kuba intwari mu ntambara no kunesha ingabo z'abanyamahanga.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan