Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 14:6 - Bibiliya Yera

6 Yonatani abwira uwo muhungu wari umutwaje intwaro ze ati “Ngwino twambuke tujye ku gihome cya bariya batakebwe, ahari Uwiteka hari icyo yadukorera kuko nta cyabuza Uwiteka gukiza, akirishije benshi cyangwa bake.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Nuko Yonatani abwira wa musore wamutwazaga intwaro ati: “Ngwino tujye mu nkambi ya bariya banyamahanga batakebwe, ahari Uhoraho yadufasha kuko ashobora kuduha gutsinda, twaba bake cyangwa benshi.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Nuko Yonatani abwira wa musore wamutwazaga intwaro ati: “Ngwino tujye mu nkambi ya bariya banyamahanga batakebwe, ahari Uhoraho yadufasha kuko ashobora kuduha gutsinda, twaba bake cyangwa benshi.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Yonatani abwira uwo muntu wamutwazaga intwaro, ati «Ngwino twambuke, tugere ku ngando ya ziriya ntagenywe, wenda Uhoraho araturwanirira; kuko twaba benshi cyangwa se bake, ntacyabuza Uhoraho kuduha gutsinda.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 14:6
31 Iomraidhean Croise  

Yesu arabitegereza arababwira ati “Ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana byose birashoboka.”


None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde?


Aransubiza ati “Ijambo Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati ‘Si ku bw'amaboko kandi si ku bw'imbaraga, ahubwo ni ku bw'Umwuka wanjye.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.


Umwe yabashije ate kwirukana igihumbi cyabo, Babiri babashije bate kunesha abantu babo inzovu, Iyo Igitare cyabo kitabagura, Iyo Uwiteka atabagabiza?


Nuko Uwiteka atsindira Abanyetiyopiya imbere ya Asa n'Abayuda, Abanyetiyopiya baherako barahunga.


Ahari Uwiteka azareba inabi ngirirwa, kandi Uwiteka azanyitura ibyiza ku bw'iyo mivumo yamvumye uyu munsi.”


Mushake Uwiteka mwa bagwaneza bo mu isi mwese mwe, bakomeza amategeko ye. Mushake gukiranuka, mushake no kugwa neza, ahari muzahishwa ku munsi w'uburakari bw'Uwiteka.


Mwange ibibi mukunde ibyiza, mukomeze imanza zitabera mucira ku irembo, ahari aho Uwiteka Imana Nyiringabo izagirira imbabazi abasigaye b'inzu ya Yosefu.”


ahubwo uwīrāta yīrāte ibi yuko asobanukiwe, akamenya yuko ari jye Uwiteka ugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi, kuko ibyo ari byo nishimira. Ni ko Uwiteka avuga.


Ahari Uwiteka Imana yawe yumvise amagambo ya Rabushake yose, shebuja umwami wa Ashuri yamutumye gutuka Imana ihoraho. Ngira ngo Uwiteka Imana yawe yabahanira ayo magambo yumvise. Nuko rero terura amashengesho yawe, usabire abantu basigaye.’ ”


Ntimuzabivuge muri Gati, Ntimuzabyamamaze mu nzira z'Abashikeloni, Abakobwa b'Abafilisitiya batanezerwa, Abakobwa b'abatakebwe be kwishimagiza.


Nuko ubwo umugaragu wawe yishe intare n'idubu, uwo Mufilisitiya utakebwe azapfa nk'imwe muri zo, kuko yasuzuguye ingabo z'Imana ihoraho.”


Maze Dawidi avugana n'abantu bamuhagaze iruhande ati “Uzica uwo Mufilisitiya agakuraho Isirayeli igitutsi, bazamugororera bate? Mbese uwo Mufilisitiya utakebwe usuzugura ingabo z'Imana ihoraho, ni muntu ki?”


Agwa umwuma cyane atakambira Uwiteka aramubwira ati “Wadukirishije ukuboko k'umugaragu wawe, none inyota iranyica ngwe mu maboko y'abatakebwe?”


kuko twebwe turi abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw'Umwuka w'Imana, tukishimira Kristo Yesu ntitwiringire iby'umubiri, nubwo jyeweho nabasha kubyiringira.


Igitare kimwe cyari gihagaze ikasikazi hateganye n'i Mikimashi, ikindi ikusi hateganye n'i Geba.


Umutwaje intwaro aramusubiza ati “Kora ibiri mu mutima wawe byose, hindukira dore ndi kumwe nawe, ndakora icyo umutima wawe wibwira.”


Uyu munsi Uwiteka arakungabiza nkwice nguce igihanga, kandi ndagaburira ibisiga byo mu kirere n'inyamaswa z'inkazi zo mu ishyamba intumbi z'ingabo z'Abafilisitiya, kugira ngo abo mu isi yose bamenye ko muri Isirayeli harimo Imana,


kandi ngo iri teraniro ryose rimenye ko Uwiteka adakirisha inkota cyangwa icumu, kuko intambara ari iy'Uwiteka kandi ari we uzabatugabiza.”


Sawuli ni ko kubwira umutwaje intwaro ati “Kura inkota yawe uyinsogote, bariya batakebwe bataza kunsogota bakankoza isoni.” Ariko umutwaje intwaro aranga kuko yatinye cyane. Ni cyo cyatumye Sawuli yenda inkota ye, ayishitaho.


Icyo Uwiteka ashaka cyose ajye agikorera mu ijuru no mu isi, Mu nyanja n'imuhengeri hose.


Egiputa n'u Buyuda na Edomu, n'Abamoni n'ab'i Mowabu, n'abiyogoshesha ingohe z'umusatsi bose batuye mu butayu, kuko ayo mahanga yose atakebwe n'ab'inzu ya Isirayeli bose ntibakebwe mu mutima.”


Kandi nujyana natwe, ibyiza Uwiteka azatugirira natwe tuzabikugirira.”


Mukure ingabo igihumbi mu muryango umwe no mu yindi y'Abisirayeli yose, bityo bityo mubohereze batabare.”


None umpe umusozi Uwiteka yavuze urya munsi. Icyo gihe wumvaga ko Abānaki bari bahari, kandi ko hariho imidugudu minini igoswe n'inkike z'amabuye. None ahari aho Uwiteka azaba ari kumwe nanjye, mbirukane nk'uko Uwiteka yavuze.”


Maze Asa atakambira Uwiteka Imana ye ati “Uwiteka, nta mutabazi utari wowe, uvuna abanyantegenke ku bakomeye. Udutabare Uwiteka Mana yacu kuko ari wowe twiringira, kandi duteye iki gitero mu izina ryawe. Uwiteka ni wowe Mana yacu, ntiwemere ko waneshwa n'umuntu.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan