Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 14:5 - Bibiliya Yera

5 Igitare kimwe cyari gihagaze ikasikazi hateganye n'i Mikimashi, ikindi ikusi hateganye n'i Geba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Kimwe cyari ahagana mu majyaruguru ahateganye n'i Mikimasi, ikindi kiri ahagana mu majyepfo ahateganye n'i Geba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Kimwe cyari ahagana mu majyaruguru ahateganye n'i Mikimasi, ikindi kiri ahagana mu majyepfo ahateganye n'i Geba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Rimwe muri ayo menyo y’icyo gitare ryari rihagaze ryerekeje mu majyaruguru, ahateganye na Mikimasi; irindi ryerekeje mu majyepfo, ahateganye na Geba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 14:5
10 Iomraidhean Croise  

na Ibuhari na Elishama na Elifeleti,


Dore bageze Ayati banyuze i Miguroni, i Mikimashi ni ho babitse imitwaro yabo,


bageze aharenga baganditse i Geba. Ab'i Rama bahinze imishyitsi, ab'i Gibeya yo kwa Sawuli barahunze.


Samweli aramubaza ati “Ibyo wakoze ni ibiki?” Sawuli aramusubiza ati “Nabonye abantu banshizeho batatana. Nawe ntiwaje mu minsi yategetswe, kandi Abafilisitiya bari bamaze guteranira i Mikimashi,


Bukeye Sawuli yitoraniriza abantu mu Bisirayeli ibihumbi bitatu, muri abo ibihumbi bibiri byabanaga na Sawuli i Mikimashi no ku musozi w'i Beteli, abandi igihumbi babanaga na Yonatani i Gibeya y'i Bubenyamini. Rubanda rusigaye ararusezerera, umuntu wese ajya mu rugo rwe.


Nuko abanyagihome b'Abafilisitiya barasohoka, bigira mu nzira nyabagendwa y'i Mikimashi.


Bukeye Yonatani anesha abanyagihome cy'Abafilisitiya cy'i Geba, Abafilisitiya barabyumva. Hanyuma Sawuli avugisha ihembe mu gihugu cyose, kugira ngo Abaheburayo babyumve.


Maze uwo munsi bica Abafilisitiya, uhereye i Mikimashi ukageza kuri Ayaloni, ariko abantu bari baguye isari cyane.


Kandi hagati y'iyo nzira nyabagendwa, aho Yonatani yashakaga kunyura ngo agere ku gihome cy'Abafilisitiya, hari igitare gishongoje mu ruhande rumwe n'ikindi mu rundi ruhande, kimwe cyitwaga Bosesi, ikindi cyitwaga Sene.


Yonatani abwira uwo muhungu wari umutwaje intwaro ze ati “Ngwino twambuke tujye ku gihome cya bariya batakebwe, ahari Uwiteka hari icyo yadukorera kuko nta cyabuza Uwiteka gukiza, akirishije benshi cyangwa bake.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan