Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 1:3 - Bibiliya Yera

3 Uwo mugabo yajyaga ava mu mudugudu w'iwabo uko umwaka utashye, akajya i Shilo gusenga no gutambira Uwiteka Nyiringabo ibitambo. Kandi bene Eli bombi, Hofuni na Finehasi abatambyi b'Uwiteka ni ho babaga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Buri mwaka Elikana yajyaga i Shilo gusenga Uhoraho Nyiringabo, no kumutura ibitambo. Icyo gihe abahungu bombi ba Eli, ari bo Hofuni na Finehasi bari abatambyi b'Uhoraho i Shilo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Buri mwaka Elikana yajyaga i Shilo gusenga Uhoraho Nyiringabo, no kumutura ibitambo. Icyo gihe abahungu bombi ba Eli, ari bo Hofuni na Finehasi bari abatambyi b'Uhoraho i Shilo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Buri mwaka, uwo mugabo yavaga mu mugi yari atuyemo, akazamuka yerekeza i Silo kuramya Uhoraho Umugaba w’ingabo, no kumutura igitambo. Aho i Silo, Hofini na Pinehasi, abahungu ba Heli, ni bo bari abaherezabitambo b’Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 1:3
22 Iomraidhean Croise  

Bituma ireka ubuturo bw'i Shilo, Ari bwo hema yabambye hagati y'abantu.


“Uko umwaka utashye ujye unziririza iminsi mikuru gatatu.


Uko umwaka utashye, abagabo bo muri mwe bose bajye baboneka imbere y'umwami Uwiteka ibihe bitatu.


“Uko umwaka utashye, abagabo bo muri mwe bose bajye baboneka imbere y'Umwami Uwiteka Imana y'Abisirayeli, ibihe bitatu.


Uko umwaka utashye, ababyeyi be bajyaga i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika.


Uko umwaka utashye, abagabo bo muri mwe bose bajye baboneka imbere y'Uwiteka Imana yawe ibihe bitatu, babonekere ahantu izatoranya, bayiboneke imbere mu minsi mikuru y'imitsima itasembuwe, no ku munsi mukuru ukurikira amasabato arindwi, no mu minsi mikuru y'ingando, ariko ntibazaze ubusa imbere y'Uwiteka.


Nuko iteraniro ryose ry'Abisirayeli riteranira i Shilo bashingayo ihema ry'ibonaniro, igihugu kirabagomōkera.


Nuko bashinga icyo gishushanyo kibajwe Mika yaremye, gihamaho kumara igihe cyose inzu y'Imana yabereye i Shilo.


Maze baravuga bati “Uko umwaka utashye, hariho umunsi mukuru w'Uwiteka i Shilo iri ikasikazi y'i Beteli, mu ruhande rw'iburasirazuba rw'inzira iva i Beteli ikajya i Shekemu, ikusi y'i Lebona.”


Maze uwo mugabo Elukana n'abo mu rugo rwe bose barahaguruka, bajya gutambira Uwiteka igitambo cy'uwo mwaka no guhigura umuhigo.


Nuko bamaze kurya no kunywa, Hana ahaguruka aho bari bari i Shilo. Kandi Eli umutambyi yari yicaye ku ntebe ye, ku gikomanizo cy'umuryango w'urusengero rw'Uwiteka.


(Na Ahiya mwene Ahitubu mukuru wa Ikabodi mwene Finehasi, mwene Eli umutambyi w'Uwiteka w'i Shilo wambaraga efodi.) Ariko abantu ntibamenya ko Yonatani yagiye.


Kandi nyina yajyaga amudodera agakanzu, akakamushyira uko umwaka utashye, iyo yajyanaga n'umugabo we gutamba igitambo cy'umwaka.


Kandi ikizagera ku bahungu bawe, Hofuni na Finehasi kizakubere ikimenyetso: bombi bazapfira umunsi umwe.


Namubwiye ko nzacira inzu ye urubanza rw'iteka ryose mbahōra gukiranirwa yamenye, kuko abahungu be bizaniye umuvumo ntababuze.


Kandi isanduku y'Imana iranyagwa, n'abahungu ba Eli bombi Hofuni na Finehasi, barapfa.


Maze abantu batuma i Shilo, bavanayo isanduku y'isezerano ry'Uwiteka Nyiringabo, wicara hagati y'Abakerubi. Kandi abahungu bombi ba Eli, Hofuni na Finehasi, babaga ku isanduku y'isezerano ry'Imana.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan