Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 1:1 - Bibiliya Yera

1 Hariho umugabo w'i Ramatayimusofimu mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu, witwaga Elukana mwene Yerohamu mwene Elihu, mwene Tohu mwene Sufi w'Umwefurayimu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 I Rama y'Abasufu mu misozi y'Abefurayimu, hari hatuye Umwefurayimu witwaga Elikana mwene Yerohamu wa Elihu, wa Tohu wa Sufu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 I Rama y'Abasufu mu misozi y'Abefurayimu, hari hatuye Umwefurayimu witwaga Elikana mwene Yerohamu wa Elihu, wa Tohu wa Sufu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 I Ramatayimu‐Sofimu, ku musozi wa Efurayimu, hari umugabo akitwa Elikana, mwene Yerohamu, wa Elihu, wa Tohu, wa Sufu, akaba Umunyefurata.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 1:1
21 Iomraidhean Croise  

Bukeye Yerobowamu mwene Nebati, Umwefurayimu w'i Sereda umugaragu wa Salomo, wari umwana w'umupfakazi witwaga Seruya, na we agomera umwami.


Mwene Nahati ni Eliyabu, mwene Eliyabu ni Yerohamu, mwene Yerohamu ni Elukana.


mwene Tahati, mwene Asiri, mwene Ebiyasafu, mwene Kōra,


Kandi bene wabo Abalewi, bashyiriweho gukora umurimo wose wo mu buturo bw'inzu y'Imana.


Ariko Aroni n'abahungu be batambiraga ku gicaniro cy'ibitambo byoswa no ku gicaniro cyo koserezaho imibavu, bagakora imirimo yose y'Ahera cyane, bagahongerera Abisirayeli nk'ibyo Mose umugaragu w'Imana yategetse byose.


Nuko nimugoroba haza umuntu w'umutunzi wo muri Arimataya witwaga Yosefu, kandi na we yari umwigishwa wa Yesu.


Eleyazari mwene Aroni arapfa na we, bamuhamba ku gasozi Finehasi umwana we yari yahawe mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu.


Abanyagaleyadi baherako bategera Abefurayimu mu byambu bya Yorodani, maze impunzi yose ya Efurayimu yahagera ikabasaba ngo yambuke, bakayibaza bati “Uri Umwefurayimu?” Yabasubiza ati “Oya”,


Hariho umugabo wo mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu witwaga Mika.


Muri iyo minsi nta mwami Abisirayeli bari bafite. Nuko hariho Umulewi wasuhukiye mu gihugu cyo hirya y'imisozi miremire ya Efurayimu, ashaka umugore i Betelehemu y'i Buyuda.


Yari atuye munsi y'igiti cy'umukindo wa Debora, hagati y'i Rama n'i Beteli mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu. Abisirayeli bose bajyaga bamusanga ngo abacire imanza.


Uwo mugabo yitwaga Elimeleki, umugore we yitwaga Nawomi, n'abahungu be bombi umwe yitwaga Mahaloni, undi yitwaga Kiliyoni. Bari Abanyefurata b'i Betelehemu y'i Buyuda. Bagera mu gihugu cy'i Mowabu baturayo.


Obedi yabyaye Yesayi, Yesayi yabyaye Dawidi.


Bukeye bazinduka kare mu gitondo bajya imbere y'Uwiteka barasenga, barangije basubira iwabo basohora mu rugo rwabo i Rama. Maze Elukana aryamana n'umugore we Hana, Uwiteka aramwibuka.


Kandi Dawidi yari umwana wa wa Munyefurati w'i Betelehemu y'i Buyuda witwaga Yesayi, kandi Yesayi uwo yari afite abahungu munani. Ku ngoma ya Sawuli yari ageze mu za bukuru.


Nuko Elukana asubira mu rugo rwe i Rama, kandi uwo mwana akorera Uwiteka imbere y'umutambyi Eli.


akajya asubira iwe i Rama kuko ari ho urugo rwe rwari ruri agacirayo Abisirayeli imanza, yubakayo igicaniro cy'Uwiteka.


Nuko arahaguruka anyura mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu no mu gihugu cy'i Shalisha, ntibazibona. Maze banyura mu gihugu cy'i Shālimu barazibura, banyura mu gihugu cy'Ababenyamini na ho ntibazibona.


Bukeye bagera mu gihugu cy'i Sufi, Sawuli abwira umugaragu bari kumwe ati “Hoshi dusubireyo, kugira ngo data atareka guhagarikira indogobe umutima, akaba ari twe awuhagarikira.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan