Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 5:1 - Bibiliya Yera

1 Aya magambo ndayahuguza abakuru b'Itorero bo muri mwe, kuko nanjye ndi umukuru mugenzi wanyu, n'umugabo wo guhamya imibabaro ya Kristo kandi mfatanije namwe ubwiza buzahishurwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Abakuru b'itorero rya Kristo bo muri mwe ndabihanangiriza. Nanjye ndi umukuru hamwe namwe, ndi n'umwe mu bagabo bo guhamya ukuntu Kristo yababajwe agapfa, kandi nagenewe kuzahabwa uruhare ku ikuzo rya Kristo rigiye guhishurwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Abakuru b'itorero rya Kristo bo muri mwe ndabihanangiriza. Nanjye ndi umukuru hamwe namwe, ndi n'umwe mu bagabo bo guhamya ukuntu Kristo yababajwe agapfa, kandi nagenewe kuzahabwa uruhare ku ikuzo rya Kristo rigiye guhishurwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Noneho rero, ndinginga abakuru b’ikoraniro bari muri mwe, nkabigira ari uko nanjye ndi umukuru kimwe na bo, n’umuhamya w’ububabare bwa Kristu, nkaba mfite n’uruhare ku ikuzo rigiye kugaragazwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 5:1
38 Iomraidhean Croise  

Ni mwe bagabo b'ibyo.


uhereye ku kubatiza kwa Yohana ukageza ku munsi Yesu yadukuriwemo azamuwe, bikwiriye ko umwe aba umugabo hamwe natwe wo guhamya kuzuka kwe.”


Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n'i Yudaya yose n'i Samariya, no kugeza ku mpera y'isi.”


Babigenza batyo, babyoherereza abakuru babihaye Barinaba na Sawuli.


Nuko bamaze kubatoraniriza abakuru mu matorero yose, basenga biyiriza ubusa, babaragiza Umwami Yesu uwo bizeye.


Basohoye i Yerusalemu, ab'Itorero n'intumwa n'abakuru barabākīra. Nuko na bo babatekerereza ibyo Imana yakoranye na bo byose.


Intumwa n'abakuru bateranira kujya inama y'ayo magambo.


Imana yazuye Yesu uwo, natwe twese turi abagabo bo guhamya ibyo.


Ari i Mileto atumira abakuru b'Itorero ryo muri Efeso.


Mwirinde ubwanyu, murinde n'umukumbi wose Umwuka Wera yabashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo muragire Itorero ry'Imana, iryo yaguze amaraso yayo.


Bukeye bwaho Pawulo yinjirana natwe kwa Yakobo, abakuru bose bari bahari.


nuko wa Mukuru w'ubugingo muramwica, ariko Imana iramuzura. Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo.


Tuzi yuko niba inzu y'ingando yacu yo mu isi izasenywa, dufite inyubako ituruka ku Mana, inzu itubatswe n'intoki, itazashira yo mu ijuru.


nyamara dukomera umutima kandi icyo turushaho gukunda ni ukwitandukanya n'uyu mubiri, kugira ngo twibanire n'Umwami wacu.


kuko nzi yuko amaherezo ibyo bizampindukira agakiza, munsabiye kandi mpawe Umwuka wa Yesu Kristo,


Ntugacyahe umukuru ahubwo umuhugure nka so n'abasore ubahugure nka bene so,


Ntukemere ikirego ku mukuru hatariho abagabo babiri cyangwa batatu.


Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.


Icyatumye ngusiga i Kirete ni ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye, kandi ngo ushyire abakuru b'Itorero mu midugudu yose nk'uko nagutegetse.


mpisemo kukwinginga ku bw'urukundo kuko ndi uko ndi, Pawulo umusaza, kandi none ndi n'imbohe ya Kristo Yesu.


Nuko natwe ubwo tugoswe n'igicucu cy'abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n'icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye


Kandi bahishurirwa yuko batabyiyerekewe ahubwo ko ari mwe babyerekewe. Ibyo none mumaze kubibwirwa n'ababwirije ubutumwa bwiza, babwirijwe n'Umwuka Wera woherejwe ava mu ijuru, kandi ibyo abamarayika babigirira amatsiko bashaka kubirunguruka.


kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi (kandi izahabu nubwo ishira igeragereshwa umuriro), kandi kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko ari uk'ukuri, amaherezo kuzabahesha ishimwe n'ubwiza n'icyubahiro ubwo Yesu Kristo azahishurwa.


Ahubwo munezezwe n'uko mufatanije imibabaro ya Kristo, kugira ngo muzanezerwe mwishima bihebuje, ubwo ubwiza bwe buzahishurwa.


Kandi Umutahiza naboneka, muzahabwa ikamba ry'ubugingo ritangirika.


Bakundwa, ubu turi abana b'Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari.


Jyewe Umukuru ndabandikiye, Kuriya watoranijwe, wowe n'abana bawe, abo nkunda by'ukuri, nyamara si jye jyenyine ubakunda ahubwo n'abazi ukuri bose barabakunda,


Jyewe Umukuru, ndakwandikiye Gayo ukundwa, uwo nkunda by'ukuri.


Jyewe Yohana, mwene So musangiye amakuba n'ubwami no kwihangana biri muri Yesu, nari ku kirwa cyitwa Patimo bampōra ijambo ry'Imana no guhamya kwa Yesu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan