Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 4:3 - Bibiliya Yera

3 Kuko igihe cyashize cyari gihagije gukora ibyo abapagani bakunda gukora, no kugira ingeso z'isoni nke, n'izo kurarikira no kunywa inzoga nyinshi, no kugira ibiganiro bibi no gusinda, n'imigenzo izira cyane y'abasenga ibishushanyo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Erega mwamaze igihe gihagije mukora ibyo abatazi Imana baharanira! Dore ibyo mwabagamo: ubwomanzi n'irari, ubusinzi n'inkera n'ubunywi, kimwe no gushengerera ibigirwamana kandi icyo ari ikizira ku Mana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Erega mwamaze igihe gihagije mukora ibyo abatazi Imana baharanira! Dore ibyo mwabagamo: ubwomanzi n'irari, ubusinzi n'inkera n'ubunywi, kimwe no gushengerera ibigirwamana kandi icyo ari ikizira ku Mana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Koko rero, igihe cyahise cyari kibahagije kugira ngo mukore ibyo abatemera Kristu bifuza, mubeho mu ngeso mbi, mu byifuzo bibi, mu businzi, mu irari ryo kurya no kunywa no mu mihango igayitse y’ibigirwamana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 4:3
30 Iomraidhean Croise  

Bagezeyo Abusalomu ategeka abagaragu be ati “Mwitegereze, nimubona vino inejeje umutima wa Amunoni nkababwira nti ‘Nimutikure Amunoni’, nuko mumwice ntimutinye. Mbese si jye ubategetse? Nimukomere mube intwari.”


Nuko yajyaga akora nabi cyane, akurikira ibishushanyo bisengwa nk'uko Abamori babigenzaga kose, abo Uwiteka yirukanye imbere y'Abisirayeli.


Nuko Asa yumvise ayo magambo, yumva n'ayo umuhanuzi Odedi yahanuye arakomera, akura ibizira mu gihugu cyose cy'i Buyuda n'i Bubenyamini, no mu midugudu yahindūye yo mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu, asubiriza icyotero cy'Uwiteka cyari imbere y'ibaraza ry'Uwiteka.


Ariko n'Abayuda na bo baradandabiranywa na vino, igisindisha kirabayobeje. Umutambyi n'umuhanuzi baradandabiranywa n'igisindisha, vino ibamazeho bayobejwe n'igishindisha. Iyo bagiye guhanura baradandabirana, iyo bagiye guca imanza barategwa.


Bazabona ishyano abazindurwa no kuvumba ibisindisha, bakaba ari cyo biririrwa bakabirara inkera, kugeza aho bibahindura nk'abasazi.


Bakicara mu bituro bakarara ahantu hihishe, bakarya inyama z'ingurube, kandi mu nzabya zabo hakabamo umufa w'inyama z'ibizira,


Maze nawe uzabasubize uti ‘Uwiteka aravuga ati: Byatewe n'uko ba so banyimūye bagakurikiza izindi mana, bakazikorera bakazisenga, bakanyimūra ntibakomeze amategeko yanjye.


Icyaha cyabo n'igicumuro cyabo nzabanza mbibahembere kabiri, kuko igihugu cyanjye bacyandurishije intumbi z'ibintu byabo nanga urunuka, umwandu wanjye bakawuzuzamo ibizira byabo.”


“Uzabwire ba bagome ari bo ab'inzu ya Isirayeli uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mwa b'inzu ya Isirayeli mwe, ibizira byanyu byose birahagije,


“ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Birahagije, mwa bami ba Isirayeli mwe. Nimureke kugira urugomo no kunyaga, mugire imanza zitabera no gukiranuka, mukize ubwoko bwanjye amakoro arenze urugero. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.


kwiba no kwica, kwifuza kubi no kugira nabi, uburiganya n'iby'isoni nke, ijisho ribi n'ibitutsi, ubwibone n'ubupfu.


Nuko iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije, ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana,


Tugendane ingeso nziza nk'abagenda mu mucyo, tutagira ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana, tudakora iby'isoni nke, tudatongana kandi tutagira ishyari.


Muzi yuko mukiri abapagani mwayobywaga mukajya ku bigirwamana bitabasha kuvuga, uko mwabijyanwagaho kose.


Kandi bamwe muri mwe mwari nka bo ariko mwaruhagiwe mwarejejwe, mwatsindishirijwe n'Umwuka w'Imana yacu mu izina ry'Umwami Yesu Kristo.


Kandi ndatinya yuko ubwo nzaza Imana yanjye izongera kuncisha bugufi muri mwe, nanjye ndirire benshi bacumuye kera, ntibīhane ibyonona n'ubusambanyi n'iby'isoni nke bakoze.


Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n'iby'isoni nke,


no kugomanwa no gusinda, n'ibiganiro bibi n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana.


Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka.


mudatwarwa n'irari ryo kurigira nk'abapagani batazi Imana,


Kuko natwe kera twari abapfapfa tutumvira kandi tuyobagurika, turi mu bubata bw'irari ribi n'ibinezeza bitari bimwe, duhora tugira igomwa n'ishyari, turi abo kwangwa urunuka, natwe twangana.


Mube nk'abana bumvira, ntimwishushanye n'irari mwagiraga kera mukiri injiji.


Kuko hariho bamwe baseseye muri mwe rwihishwa bagenewe kera gucirwa ho iteka: ni abantu batubaha Imana, bahindura ubuntu bw'Imana yacu isoni nke, bakihakana Yesu Kristo ari we wenyine Databuja n'Umwami wacu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan