Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 4:16 - Bibiliya Yera

16 Ariko umuntu nababazwa azira kuba Umukristo ntagakorwe n'isoni, ahubwo ahimbaze Imana ku bw'iryo zina.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

16 Nyamara nahōrwa ko ari umukristo ntibikamutere isoni, ahubwo asingize Imana kubera ko ahōwe iryo zina.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

16 Nyamara nahōrwa ko ari umukristo ntibikamutere isoni, ahubwo asingize Imana kubera ko ahōwe iryo zina.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

16 Nihagira uhorwa ko ari umukristu, ntibikamutere isoni, ahubwo ajye akuza Imana ku mpamvu y’iryo zina.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 4:16
20 Iomraidhean Croise  

Nuko nimuhimbarize Uwiteka iburasirazuba, muhimbarize izina ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli mu birwa byo mu nyanja.


Kuko Umwami Imana izantabara ni cyo gituma ntamwara, ni cyo gitumye nkomera mu maso hanjye hakamera nk'urutare, kandi nzi yuko ntazakorwa n'isoni.


Witinya kuko utazakorwa n'isoni, kandi wimwara kuko isoni zitazagukora, ahubwo uzibagirwa isoni zo mu buto bwawe, n'umugayo wo mu bupfakazi bwawe ntuzawibuka ukundi.


amubonye amujyana mu Antiyokiya. Bamarayo umwaka wose baterana n'ab'Itorero, bigisha abantu benshi, kandi muri Antiyokiya ni ho abigishwa batangiriye kwitwa Abakristo.


Agiripa asubiza Pawulo ati “Ubuze hato ukanyemeza kuba Umukristo!”


Ariko turashaka kumva ibyo utekereza, kuko icyo gice tuzi yuko bakivuga nabi hose.”


Ziva imbere y'abanyarukiko zinejejwe n'uko zemerewe gukorwa n'isoni bazihora iryo zina.


kuko ntegerezanya ibyiringiro yuko ntazakorwa n'isoni z'ikintu cyose, ahubwo nzajya ngira ubushizi bw'amanga bwose, buzatuma Kristo akomeza gukuzwa n'umubiri wanjye iteka ryose nk'uko bimeze ubu, nubwo nabaho cyangwa nubwo napfa.


Kuko mutahawe kwizera Kristo gusa, ahubwo mwahawe no kubabazwa ku bwe,


Ni cyo gituma mbabazwa ntya nyamara singira isoni, kuko nzi uwo nizeye uwo ari we, kandi nzi neza yuko abasha kurinda ikibitsanyo namubikije kugeza kuri urya munsi.


Si bo batuka rya zina ryiza mwitirirwa?


Mugire ingeso nziza hagati y'abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya nk'abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo.


Umuntu navuga avuge nk'ubwirijwe n'Imana, nagabura ibyayo abigabure nk'ufite imbaraga Imana itanga, kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo nyir'icyubahiro n'ubutware, iteka ryose. Amen.


Ubwo mutukwa babahōra izina rya Kristo murahirwa, kuko Umwuka w'ubwiza aba kuri mwe, ari we Mwuka w'Imana.


Nuko rero, abababazwa nk'uko Imana ibishaka, nibabitse uwo Muremyi wo kwizerwa ubugingo bwabo, bagumye bakore neza.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan