Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 4:13 - Bibiliya Yera

13 Ahubwo munezezwe n'uko mufatanije imibabaro ya Kristo, kugira ngo muzanezerwe mwishima bihebuje, ubwo ubwiza bwe buzahishurwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 Ahubwo mwishimire gufatanya na Kristo imibabaro, kugira ngo igihe ikuzo rye rizahishurwa muzahimbarwe muvuze n'impundu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

13 Ahubwo mwishimire gufatanya na Kristo imibabaro, kugira ngo igihe ikuzo rye rizahishurwa muzahimbarwe muvuze n'impundu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

13 ahubwo mwishimire uruhare mufite ku bubabare bwa Kristu, kugira ngo muzasabagizwe n’ibyishimo igihe ikuzo rye rizisesurira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 4:13
35 Iomraidhean Croise  

Nuko uwo munsi bazavuga ngo “Iyi ni yo Mana yacu twategerezaga, ni yo izadukiza. Uyu ni we Uwiteka twategerezaga, tuzanezerwa twishimire agakiza ke.”


Abacunguwe n'Uwiteka bazagaruka bagere i Siyoni baririmba, ibyishimo bihoraho bizaba kuri bo, bazabona umunezero n'ibyishimo kandi umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga.


Nuko abo Uwiteka yacunguye bazagaruka bajye i Siyoni baririmba. Umunezero uhoraho uzaba ku mitwe yabo, bazagira umunezero n'ibyishimo, umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga umuhashya.


Kuko Umwana w'umuntu azazana n'abamarayika be afite ubwiza bwa Se, agaherako yitura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.


Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.’


Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.’


“Umwana w'umuntu ubwo azazana n'abamarayika bose afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y'ubwiza bwe.


Umwami azabwira abari iburyo bwe ati ‘Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa kw'isi,


Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ari ko barenganyije abahanuzi ba mbere.


Umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera amagambo yanjye muri iki gihe cy'ubusambanyi kandi kibi, Umwana w'umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, ubwo azazana n'abamarayika bera afite ubwiza bwa Se.”


Ni na ko bizamera umunsi Umwana w'umuntu azabonekeraho.


Ariko mu gicuku Pawulo na Sila barasenga baririmbira Imana, izindi mbohe zirabumva.


Ziva imbere y'abanyarukiko zinejejwe n'uko zemerewe gukorwa n'isoni bazihora iryo zina.


Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana,


kandi ubwo turi abana bayo turi n'abaragwa, ndetse turi abaragwa b'Imana, turi abaraganwana Kristo niba tubabarana na we ngo duhānwe ubwiza na we.


Mbonye yuko imibabaro y'iki gihe idakwiriye kugereranywa n'ubwiza tuzahishurirwa,


kuko nk'uko ibyo Kristo yababajwe byadusesekayeho cyane, ni ko no guhumurizwa kwatugwijijwemo na Kristo.


Ni cyo gituma ibyo tubīringiyeho bishikamye, kuko tuzi yuko ubwo mufatanije imibabaro mufatanije no guhumurizwa.


Tugendana mu mubiri iteka urupfu rwa Yesu, ngo ubugingo bwa Yesu na bwo bugaragarire mu mibiri yacu,


kuko kubabazwa kwacu kw'igihwayihwayi kw'akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw'iteka ryose bukomeye.


kugira ngo mumenye, menye n'imbaraga zo kuzuka kwe no gufatanya imibabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe


None nishimiye amakuba yanjye yo ku bwanyu, kandi ibyasigaye ku byo Kristo yababajwe mbishohoje ubwanjye mu mubiri wanjye ku bw'umubiri we ari wo Torero,


kandi nitwihangana tuzīmana na we, naho nitumwihakana na we azatwihakana,


Nuko mukenyere mu mitima yanyu, mwirinde ibisindisha, mwiringire rwose impano y'ubuntu muzazanirwa, ubwo Yesu Kristo azahishurwa.


kandi ibyo ni byo mwahamagariwe, kuko na Kristo yabababarijwe akabasigira icyitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye.


Aya magambo ndayahuguza abakuru b'Itorero bo muri mwe, kuko nanjye ndi umukuru mugenzi wanyu, n'umugabo wo guhamya imibabaro ya Kristo kandi mfatanije namwe ubwiza buzahishurwa.


Kandi Imana igira ubuntu bwose yabahamagariye ubwiza bwayo buhoraho buri muri Kristo, izabatunganya rwose ubwayo ibakomeze, ibongerere imbaraga nimumara kubabazwa akanya gato.


Nuko Ibasha kubarinda ngo mudasitara, no kubahagarika imbere y'ubwiza bwayo mudafite inenge ahubwo mwishimye bihebuje,


Dore arazana n'ibicu kandi amaso yose azamureba, ndetse n'abamucumise na bo bazamureba, kandi amoko yose yo mu isi azamuborogera. Na none, Amen.


Jyewe Yohana, mwene So musangiye amakuba n'ubwami no kwihangana biri muri Yesu, nari ku kirwa cyitwa Patimo bampōra ijambo ry'Imana no guhamya kwa Yesu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan