Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 3:9 - Bibiliya Yera

9 Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye cyangwa igitutsi yabatutse, ahubwo mumwiture kumusabira umugisha kuko ari byo mwahamagariwe, kugira ngo namwe muragwe umugisha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye cyangwa igitutsi yabatutse, ahubwo mumwiture kumusabira umugisha, kuko namwe Imana yabasezeranyije umugisha wayo igihe yabahamagaraga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye cyangwa igitutsi yabatutse, ahubwo mumwiture kumusabira umugisha, kuko namwe Imana yabasezeranyije umugisha wayo igihe yabahamagaraga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Ntimukiture undi inabi yabagiriye, cyangwa ngo nabatuka mumusubize; ahubwo mwifurizanye umugisha, kuko ari cyo mwahamagariwe, kugira ngo muzahabwe umugisha ho umurage.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 3:9
26 Iomraidhean Croise  

Yosefu ategeka ko babuzuriza imyaka y'impeke mu masaho yabo, kandi ngo basubize ifeza y'umuntu wese mu isaho ye, kandi babahe n'impamba. Babagirira batyo.


Uwitura ibyiza ibibi, Ntabwo ibibi bizava mu rugo rwe.


Ntukavuge uti “Nzihōrera.” Tegereza Uwiteka na we azagukiza.


Ushuka umukiranutsi ngo amuyobereze mu nzira mbi, Azagwa mu rwobo yicukuriye, Ariko umukiranutsi utunganye azazungura ibyiza.


Umuntu wese wasize urugo cyangwa bene se cyangwa bashiki be, cyangwa se cyangwa nyina cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bw'izina ryanjye, azahabwa ibibiruta incuro ijana, kandi azaragwa n'ubugingo buhoraho.


Umwami azabwira abari iburyo bwe ati ‘Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa kw'isi,


Ariko jyeweho ndababwira kutabuza umuntu mubi kubagirira nabi: ugukubise urushyi mu musaya w'iburyo, umuhindurire n'uw'ibumoso,


Ariko jyeweho ndababwira nti ‘Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya,


Ageze mu nzira umuntu aza aho ari yirukanka, aramupfukamira aramubaza ati “Mwigisha mwiza, nkore nte ngo mbone kuragwa ubugingo buhoraho?”


Nuko umwe mu bigisha amategeko ahagurutswa no kumugerageza ati “Mwigisha, nkore nte kugira ngo ndagwe ubugingo buhoraho?”


Umutware aramubaza ati “Mwigisha mwiza, nkore nte ngo mbone kuragwa ubugingo buhoraho?”


Ababarenganya mubasabire umugisha, mubasabire ntimubavume.


Ntimukīture umuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza.


Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk'uko yabigambiriye,


Abo yatoranije kera yarabahamagaye, kandi abo yahamagaye yarabatsindishirije, n'abo yatsindishirije yabahaye ubwiza.


kugira ngo umugisha wa Aburahamu ugere no ku banyamahanga bawuheshejwe na Yesu Kristo, kwizera kubone uko kuduhesha wa Mwuka twasezeranijwe.


Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk'uko Imana yabababaririye muri Kristo.


Murebe hatagira uwitura undi inabi yamugiriye, ahubwo mujye mukurikiza icyiza iteka mu byo mugirirana no mu byo mugirira abandi bose.


Kuko muzi yuko hanyuma ubwo yashakaga kuragwa umugisha atemerewe, kuko atabonye uko yihana nubwo yabishakaga cyane arira.


“Ni ukuri no guha umugisha nzaguha umugisha, kandi no kugwiza nzakugwiza.”


Kandi Imana igira ubuntu bwose yabahamagariye ubwiza bwayo buhoraho buri muri Kristo, izabatunganya rwose ubwayo ibakomeze, ibongerere imbaraga nimumara kubabazwa akanya gato.


Uwiteka andinde ko nabangura ukuboko kwanjye ku muntu Uwiteka yimikishije amavuta. Ahubwo ndakwinginze, enda icumu rye riri ku musego we n'urunywero rwe rw'amazi, tugende.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan